AKARENGANE

Abanyagatsibo basabwe gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Ku nshuro ya 23 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994l abanyagatsibo bibukijwe gukomeza kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango bakomeze biyubakire igihugu.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo , Gasan  Richard ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo byumwihariko umurenge wa Murambi, A kagari ka Rwankuba ,umudugudu w’Akarambo,  bivugwa ko hiciwe abatutsi benshi kandi bikozwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, asaba abayobozi n’abaturage gukomeza kwitandukanya n’ikibi basigasira ibimaze kugerwaho.

Senateri Tito Rutaremara, yibukije abanyagatsibo ko iyi Igihugu kiyobowe nabi abaturage bahura n’ibibazo bitandukanye ndetse bakicwa ubuyobozi burebera cyangwa nabwo bukagira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Agira ati, “ndasaba  ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kutayigisha abana babo kugirango bazavemo ababyeyi  n’abayobozi beza ariho heza h’Igihugu.”

Kuri uyu munsi , kandi abayobozi bacanye urumuri rw’ikizere ndetse banashyira indabo kumva ziri mu rwibutso rwa Kiziguro rushyinguwemo abatutsi bagera  ku bihumbi 14.382 bazize Jenoside yakorewe abatutsi  muri 1994.

Insanganyamatitso yo kwibuka Jenocide  yakorwe abatutsi 1994 ku nshuro ya 23 igira iti   ’’Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya Jenocide,dushyigikira ibyiza twagezeho’’,

Perezida wa ibuka mu karere ka Gatsibo, Niyonziza Felicien ,avuga ko  abacitse ku icumu rya Jenoside bibuka biteza imbere kuko bafite ubuyobozi bwiza kandi buharanira kubasubiza agaciro.

Kagaba Emmanuel,  umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM