Akenshi iyo urya inyama zitukura, ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima ariko kandi warya imbuto zitukura zikaba zawurinda kwibasirwa n’ indwara zitandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Abongereza,bugaragaza ko kurya imbuto n’imboga kenshi bigabanya kugera kuri 32% ugereranyije n’abakunda kurya kenshi inyama cyangwa amafi.
Inyama zitukura
Kugira ngo bigerweho ,abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford bakurikiranye abantu bagera ku 45.000 bahisemo ku bushake mu ibarura bise EPIC.
Muri aba batoranijwe, basanze 34% ari abakunda gufata ibiribwa byuje imboga, ari byo bibarinda kugira Cholesterol nyinshi mu mubiri bityo bikabaha ugukomera mu bwirinzi bwo gufatwa n’indwara zibasira umutima.
Aba bashakashatsi, berekanye kandi ko kurya Imbuto cyane cyane z’amabara atukura[zitukura] bigira akarusho ko kurinda umutima.
Ibi byakorewe ubushakashatsi binatangazwa mu kinyamakuru cyo muri Amerika (American Journal of Clinical Nutrition) , aho berekanye ko ababa bifatiye cyane imbuto n’imboga aribo badafatwa n’indwara cyangwa ngo boherezwe kwa muganga kubera ikibazo cy’umutima, ku kigereranyo cyo hejuru ya 32%, bakaba barabikoze mu igerageza (test) mu gihe cy’imyaka 11.
Dogiteri Francesca Crowe,wari uyoboye ubu bushakashatsi, avuga ko uku kugabanuka kw’ibyago byo gufatwa n’ indwara z’umutima ku bantu bakunze kurya imbuto n’imboga cyane, biterwa nuko batagira umusemburo ukarishye witwa Cholesterol,kandi n’imijyana y’amaraso ikora neza kuruta abakunda kurya inyama kenshi n’amafi;Agira ati, ”Si ubwa mbere kandi kurya inyama kenshi bitunzwe agatoki n’abaganga batandukanye kuko bigira ingaruka mbi ku buzima”.
Akomeza ahamya ko kurya inyama zitukura cyane buri gihe byongera ibyago by’indwara z’umutima kugera kuri 18%,ndetse no kuba wakwicwa na Kanseri ku kigereranyo kigera ku 10%.
Yongeraho ko ubu bushakashatsi bwakozwe bwongeye kwerekana ko kurya indyo yuzuye ari imwe mu ntwaro ikomeye yakurinda indwara zinyuranye cyane cyane izibasira umutima na Kanseri.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


