Amakuru

Muri 2030, Itabi rishobora kuzaba rihitana umuntu umwe muri batatu

Buri mwaka, isi itakaza tiriyari imwe y’amadorari y’amerika mu guhangana n’ingaruka z’itabi. Triyari imwe y’amadorari ingana na miliyari 1000 z’amadorari.

Ibi ni ibikubiye muri raporo y’ishami rya Loni ryita ku buzima OMS,iyi raporo  yerekana ko itabi rikomeje kugira uruhare runini mu gusubiza inyuma ubukungu bw’isi, kikaba kibazo gihangayikishije kuko ingamba zidakomeje gukazwa itabi rishobora kuzaba rihitana umuntu umwe muri batatu mu mwaka wa 2030.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara na OMS ku bufatanye n’ikigo cy’abanyemerika gishinzwe kurwanya kanseri,( the U.S. National Cancer Institute) yererekana ko imisoro itangwa nta ho ihuriye n’amafranga ibihugu bitanga mu guhangana n’ingaruka za kanseri.

Itabi ryica n’utarinywa

Urugero rutangwa  ni uko mu mwaka wa 2013-2014, imisoro yakomotse mu bucuruzi bw’itabi yari miliyari 269 z’amadorari gusa bikaba ari hafi kimwe cya kane cy’amafaranga atakarira mu bikorwa byo kurwanya ingaruka zaryo.

Iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2030, umubare w’abahitanwa n’ingaruka z’itabi buri mwaka uzava kuri milioni esheshatu bapfa kuri ubu ugere kuri milioni 8, mribo 80% by’abo baturage bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibicyiyubaka mu iterambere, mu gihe abahanga bavuga ko iki ari ikibazo rusange kandi izi mfu zikaba zishobora kwirindwa.

Abashakashatsi bavuga ko ibihugu bitinya guca burundu ubucuruzi bw’itabi kuko ubwo bucuruzi butanga imisoro myinshi igira uruhare mu iterambere ryabyo. Mu bihugu byinshi, kwamamaza itabi ni icyaha gihanwa n’amategeko mu gihe ku gifuniko cy’ipaki y’itabi haba  handitseho ubutumwa bwerekana ububi bw’itabi, ko ryangiza imyanya y’ubuhumekero. Nyamara benshi  mu barinywa ntacyo ubwo butumwa bubabwira.

Inyingo yerekana ko umunywi  w’itabi ashobora gutakaza ibihumbi 5 by’amadorari buri mwaka mu buzima bwe bwose,akaba  ashobora kuritangaho milioni 2 z’amadorari.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM