Amakuru

Ufashe imiti neza uko bigenwa ushobora gukira sida burundu

Abashakashatsi n’abaganga bo mu Bwongereza batangaje ko hari ubushakashatsi bamaze igihe bakurikirana basanga umuntu wari ufite Virus itera SIDA agafata imiti neza uko bigenwa ashobora kuyikira burundu.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza 5 zitandukanye zo mu Bwongereza mu gukirikirana abantu bari basanzwe bafite virus itera SIDA bafata imiti isanzwe igabanya ubukana bwa SIDA, bakayivanga n’indi miti isanzwe imenyerewe mu guca intege virus itera SIDA n’imiti iba iri mu rukingo rwongerera umubiri ubudahangarwa bw’uturemangingo ,bwagaragaje ko iyo umurwayi wa SIDA afata uruvangitirane rw’iyo miti mu buryo bukwiye bimugabanyiriza ibyago byo gukomeza kuzahazwa na SIDA.

Amakuru dukesha Fox News,   avuga ko , Mark Samuels, Uyobora ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza yabwiye itangazamakuru ko imbogamizi imwe ikibakomereye mu kuvumbura umuti wabasha kuvura SIDA burundu ari uko virus ya SIDA yihisha cyane mu turemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri tukihinduranya ku buryo tutagaragara ngo dupimwe tube twabonerwa umuti.

Aha Aba bashakashatsi batanga urugero rw’umwana wavukanye SIDA mu mwaka wa 2010  muri Leta ya Misisipi agahita atangira guhabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida amaze amasaha 30 avutse.

cyakora  ngo nyuma y’amezi 18 umwana avutse ahabwa iyo miti,  ibitaro byakurikiranaga ubuzima bw’uwo mwana ntibyongeye kubona nyina w’uwo mwana ajya gufata imiti.

Nyina w’uwo mwana ngo  yongeye kuboneka nyuma y’amezi 5 abuze, amaraso y’umwana yongera gupimwa haburamo virus ya SIDA, bituma aba bashakashatsi bemeza ko gutangira imiti hakiri kare ku muntu wanduye virus ya SIDA bimuha amahirwe yo kuyikira.

Ariko nabwo nyuma y’imyaka 2 uwo mwana akuwe ku miti, yongeye gupimwa, basanga mu maraso ye hagaragayemo utundi dusigisigi dushya twa Virus ya SIDA.

Cyakora ngo hari umugabo witwa Timothy Ray Brown, w’umunyamerika wakurikiranwe n’abaganga bo mu Budage akimara kumenya ko yanduye SIDA nyuma y’imyaka itari mike apimwa,  baza kubura virus ya SIDA mu maraso ye burundu ndetse baza no gusanga abasirikare bo mu maraso ye bakomeza kwiyongera kimwe n’abantu batarwaye SIDA.

Kugeza ubu mu isi harabarurwa abantu barenga miliyoni 37  barwaye SIDA , mu gihe abagera kuri miliyoni 35 muri bo yabishe.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM