Umuryango Children’s Voice to Day, ku nkunga y’umushinga Plan International, Tariki ya 27 Mata 2017, washyikiriye amatsinda (Clubs) z’abanyeshuri mu bigo by’amashuri bitandukanye yo mu karere ka Gatsibo, ibikoresho byo kubafasha gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana.
Ibi bikoresho birimo indangururamajwi zigezweho zishobora gucomekwaho flash disk, ingoma, amakaramu n’amakaye yo kwifashisha n’ibindi, bizabafasha gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana no kubikangurira abandi.
Umwe mu bana wo muri GS Kiziguro, avuga ko ashima Childrens Voice to Day kubera ibi bikoresho babahaye kuko bizabafasha gukora gahunda zabo mu byerekeranye z’ubuvugizi bw’abana ku burenganzira bwabo.
Mukagasana Naomi (hagati) na Innocent Ntakirutimana batangiza gahunda
Ntakirutimana Innocent, Umukozi wa Children’s, Voice to Day, ushinzwe iterambere n’uburenganzita bw’abana,avuga ko bafasha abana kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira kugira ngo budahonyorwa. Abana ubwabo nibo babigiramo uruhare rukomeye kuko aribo baba bazi ibibazo bya bagenzi babo.
Ati, “Ndasaba abana mwese gukomeza kwitabira clubs z’abana n’ibikorwa zikora kugira ngo mutegure ejo hazaza hanyu heza kandi mukagira inshingano yo kubahiriza inama mugirwa n’ababyeyi banyu n’ubuyobozi bw’amashuri mwigaho.”
Mukagasana Naomi, Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburenganzira n’iterambere ry’umuryango, avuga ko ibikoresho bihawe amatsinda (clubs) y’abana mu mashuri ari ukubongerera imbaraga kugirango ababa she gukora ubuvugizi no kurengera uburenganizra bw’abana muri rusange.
Abana bishimiye ibikoresho bahawe
Agira ati, “ndabasaba kubikoresha neza no kubifata neza gutyo bikomeze kubafasha gukora ubuvugizi uko bikwiye kuko umwna yigisha mugenzi we kandi twizeye ko n’ababyeyi banyu bizabashimisha kubera ko bizaba bibunganiye.”
Gakwaya Jean Marie Vianney, umukozi w’ijui ry’abana (children voice to day, avuga ko ibikoresho bahaye ababana bauhagarariye amaclubs mu mashuri bizabafasha mu bukangurambaga kugirango bagumye gukora ubuvugizi bw’abana mu Karere ka Gatsibo mu kurengera uburenganizra bwabo.
Agira ati, “ibikorwa dukora bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane, ubuvugizi bw’abana bukaba bwaratumye abana bamwe basubira mu mashuri kandi bikaba bikomeje.”
Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo uburyo budahwema kubagaragariza ubufatanye mu bikorwa byabo, akabizeza ko bazagumya gufatanya mu guharanira uburanganzira bw’abana muri gahunda z’iterambere.
Ibikoresho by’ubukangirambaga
Akomeza avuga ko children’s voice to day isanzwe ikora ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe, aho butubahirijwe hagakorwa ubuvugizi kugira ngo inzego zose bireba zigire icyo zibikoraho. Ibikoresho byatanzwe ku matsinda (clubs) mu mashuri bikazarushaho kubafasha kunoza ubuvugizi kugira ngo ijwi ry’abana rirusheho kumvikana neza.
Mukagasana Naomi, Umukozi w’Akarere na Gakwaya JMV, umukozi CVT
Muri rusange abana bishimiye ibikoresho bahawe n’uyu muryango kuko hagamijwe kubafasha gukora ubuvugizi bwa bagenzi babo gutyo bikabafasha kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net






gatoto
May 2, 2017 at 12:35 pm
uyu muyango ufatanyije n’akarere ka Gatsibo urakora umurimo mwiza cyane. koko birakwiye ko abantu bose basobanukirwe n’uburenganzira bw’umwana no kumurengera kuko ubuzererezi n’ubwomanzi byacika. abana tubiteho nibo Rwanda rw’ejo.