Mu rwego rwo gukomeza kugaragariza abaturage b’Akarere ka Gatsibo ibibakorerwa binyuze mu mihigo y’Akarere ya buri mwaka w’ingengo y’imari,Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyizeho uburyo umuntu wese ukeneye kumenya imihigo y’Akarere naho igeze yeswa yayibona atagombye kuvugana n’Umukozi w’Akarere cyangwa umuyobozi.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe igenamigambi,ikurikiranabikorwa n’igenzura(Planing,monitoring and evaluation ) Muvunyi Jackson,avuga ko hashyizweho ahantu hamanikwa imihigo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Aho bamanika impapuro zigaragaza imihigo y’Akarere
Nkuko bigaragarira ugeze ku biro by’Akarere ka Gatsibo, uhasanga ahantu hagaragara (Babillard) hagenewe kumanikwa impapuro nini zanditseho uko imihigo ikurikirana, ku buryo uwari wese ubishatse ashobora kuyisoma akemnya uko iteye ubu buryo bukaba bwarashyizwe ku biro by’i mirenge igize Akarere ka Gatsibo .
Semana Titien, Umuturage wo mu murenge wa Kabarore, avuga ko kumenyesha abaturage imihigo y’Akarere ka Gatsibo ari igikorwa cyiza. Agira ati, mbere bayitubwiraga mu magambo, ariko ubu iyo umuntu afite akanya akanyura ku biro by’ubuyobozi atereraho akajisho akagira isyo ashima n’ibyo anenga gutyo akaba yagira ijambo ayivugaho agihe habaye inama bagize icyo bayivugaho.”
Muvunyi Jackson, avuga ko uko amezi atatu ashize buri mukozi ufite umuhigo akora ikigereranyo cyaho umuhigo ugeze bzajya bishyirwa ahabugenewe hagamijwe guha amakuru abaturage,abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abandi bagana Akarere.
Nyuma yo gufata uyu mwanzuro wo kugaragariza abaturage n’abafatanyabikorwa imihigo y’Akarere,buri mufatanyabikorwa agira uruhare runini mu itegurwa ry’imihigo n’ishyirwa mu bikorwa byayo byinyuze mu nkingi 4 za Guverinoma(iterambere ry’ubukungu,imibereho myiza y’abaturage,imiyoborere myiza n’ubutabera).
Akarere ka Gatsibo niko konyine mu turere 30 gafite iyi gahunda yo kumenyekanisha imihigo y’Akarere ku baturage n’abafatanyabikorwa bako nkuko bitangazwa n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere myiza(RGB) kandi rukavuga ko iyi gahunda igaragaza imiyoborere myiza.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

