Ahugura abaturage , Umukozi wari uhagarariye Ibitaro by’Akarere ka Nyagatare , Bamurange Scovia,ababwira ko zimwe mu ndwara ziterwa n’isuku nke zirimo inzoka, cholera, tifoyidi n’izindi zirimo n’izandura kandi hari uburyo zakwirindwa hanozwa isuku kuko kwirinda biruta kwivuza
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Nyagatare, Kamanzi Eliya avuga ko bidakwiye ko umuturage ahabwa ibihano kuko afite isuku nke mu rugo iwe cyangwa aho akorera kandi ari we bifitiye akamaro ahubwo ko bakwiye kubikangukira bakita ku isuku bagira ubwiherero bufite isuku, banywa cyangwa bakoresha amazi meza asukuwe n’imiti yabugenewe cyangwa atetse kandi bakita ku gusukura amafunguro n’ibikoresho byo ku meza no mu gikoni.
Mupenzi Georges, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, atangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kwita ku isuku n’isukura, tariki ya 24 Mata 2017, aho insanganyamatsiko y’uku kwezi ibivuga igira iti, Gira Isuku Urambe asaba abaturage muri rusange kwita ku isuku yaba iyo ku mubiri, mu ngo kimwe n’ahahurira abantu benshi kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Asaba abaturage ko isuku ikwiye kuba umuco, ntirangirane n’uku kwezi, ahantu hose kuko ari isoko y’ubuzima bwiza kugira ngo abaturage babashe kubaho neza biteze imbere aho guhora kwa muganga bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.
Mupenzi Georges, Meya wa Nyagatare
Ukwezi kwahariwe isuku n’isukura mu karere ka Nyagatare, kwatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare kuzibanda ku bikorwa birimo ubukangurambaga ku isuku n’isukura mu mirenge itandukanye igize Akarere, igenzura ry’isuku hirya no hinohamwe no guhugura komite n’ amatsinda (clubs) ‘z’isuku hagamijwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubashishikariza kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Kagaba Emmanuel, Umwezi.net


