Koperative y’abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo COOPCUMA (Coopérative de cultivateurs de Maïs) ikorera mu murenge wa rugarama ,akagari ka Kanyangese, Akarere ka Gatsibo.
Uuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko umusaruro wari uteganyijwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2017A wikubye kabiri k’uwari uteganyijwe.
iyi koperative ihinga ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 69 aho imwe isarurwaho tone 8. Ibi byatangajwe taliki 9 Gicurasi 2017, ubwo umuyobozi w’urugaga rw’abagore mu muryango w’abibumbye ku isi(UN Women Representative) yasuraga iyi koperative kugirango yirebere uburyo habonetse umusaruro ushimishijwe ugereranyije n’uwari uteganyijwe.
Uwamariya Dancilla,prezidante wa koperative COOPCUMA, avuga ko iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2008, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2015,ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 352.
Agira ati, “Twari dufite fite intego kugera kuri toni 80 ariko twasaruye toni 155,ibi twabigezeho ku nkunga y’umuryango w’abibumbye.”

Minisitiri w’uburinganiren’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, ashima uburyo koperative y’abahinzi b’ibigori icunzwe neza akaba ariyo mpamvu bagize umusaruro mwiza kandi mwinshi kandi ukaba ukaba ufite isoko ryawo.
Umuyobozi w’urugaga rw’abagore mu muryango w’abibumbye ku isi(UN Women Representative) Dr PUMZILE MLAMBO, ashima u Rwanda ko rwashyize imbere iterambere ry’umugore ndetse agahabwa ijambo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, agahamya ko u Rwanda ari ishuri isi yose ikwiye kwigiraho.
Muri iyi gahunda, Akarere ka Gatsibo kari gahagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogene arikumwe n’inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’abaturage b’umurenge wa Rugarama akagari ka kanyangese.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

