Ibi ni ibiherutse kuvugirwa mu Murenge wa Kimisagara ubwo hari gahunda y’icyumweri cy’umjyanama, ubwo abaturage bari bateraniye mu nama yiswe inteko y’abaturage.
Muri iyi nama, umurenge wasuwe n’abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge, batowe n’abatrage kubahagararira mu nama njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, muri hakaba harimo abatorewe mu murenge wa Kimisagara.
Ruzima Serge, S.E Kimisagara
Abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge bemeza ko gusura abaturage babatoye kenshi ari ingenzi kuko bituma basabana bakaboneraho gufatanya mu gukemura ibibazo bikivuka
Babivugiye muri gahunda yiswe Icyumweru cy’umujyanama, aho baganiraga n’abaturage babatoye, bakumva ibibazo bafite bakanabafasha kubona ibisubizo ibindi bakazabikorera ubuvugizi.
Iyi gahunda yabereye mu karere kose, abaturage bavuga ko abajyanama ari ngombwa ko babageraho kenshi kuko bitabaye ibyo batabona aho banyuza ibitekerezo byabo.
Rukeratabaro Gasi, utuye mu Kagari ka Katabaro agira ati “Iyo, abajyanama bategera abaturage babatoye bituma tutabona umuyoboro wo gucishamo ibyifuzo byadufasha mu iterambere cyangwa n’ibibazo bitubangamiye ntitubone uko tubitambutsa.”
Nyiramwiza Solange wo mu mudugusu w’Umurinzi ,ati “Ubundi umuyobozi ni nk’umubyeyi w’umuturage ari yo mpamvu aba agomba kumugeraho kenshi ngo amugire inama”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge Antoine Mutsinzi, yavuze ko abajyanama bihaye gahunda ihamye yo kugera ku baturage bose b’akarere.
Umwe mu bajyana Phocas, watorewe mu murenge wa Kimisagara, ku Katabaro, ati ,“Ubu twiyemeje ko nibura buri gihembwe abajyanama twese tuzajya dusura imirenge yose kugira ngo dukemure ikibazo by’abaturage, kuko nibo dukorero kuko nibo ba databuja bacu tutabegreye ngotumenye ibibazo byabo ntabwo byabo arbyo.”
Mu bibazo aba baturage bagaragarije abajyanama babo,harimo ibijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bitanogeye bamwe, imihanda bifuza ko yatunganywa ndetse no kuba hakongerwa amavuriro muri uyu murenge. Ku kijyanye n’ibyiciro by’ubudehe abajyanama bavuze ko bigomba guhita bikosorwa bityo buri muntu akajya mu cyiciro kimukwiriye kandi yishimiye.
Ku by’ibikorwa remezo bababwiye ko hari ibigiye gukorwa vuba nk’imwe mu muhanda, ibindi bigakorerwa ubuvugizi.
Icyumweru cy’umujyanama kigamije ko abaturage bamenyana n’abo bitoreye, bagafatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru ikaba yaragira iti “Uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’akarere”.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net



