ECOPLASTIC ni uruganda rusanzwe rutunganya imyanda, ikongera kuvamo ibikoresho bishya bitandukanye, ubuyobozi bwarwo rbukaba vuga ko imyanda ari umutungo kamere ntagereranywa, ikaba itagomba gutabwa cyangwa gufatwa nk’ikibazo, ahubwo igahinduka ibisubizo by’ibura ry’umutungo kamere mu gihugu.
Mu Rwanda hamaze kugaragara imishinga myinshi ishobora guteza imbere imicungire y’imyanda, nk’ikora ibicanwa n’ifumbire y’imborera mu myanda ibora, ikora ibyuma mu myanda yose ikomoka ku byuma, hamwe n’ikora ibikoresho binyuranye mu myanda itabora ya pulastiki.
Ibigo bitandukanye byari bihangayikishijwe no kugira mu bubiko ibyuma by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa zashaje, cyangwa se ibipfunyikwamo bya pulastiki nk’ibikoresho byo kwa muganga,
Umuyobozi wa Ecoplastic, Habamungu Wenceslas, agira ati, “uruganda rutunganya imyanda ikongera kuvamo ibikoresho bishya rwitwa ECOPLASTIC, rugatunganya ibikoresho bikozwe mu bisigazwa bya pulasitiki. uruganda rukaba rwarabaye igisubizo ku baza kugura ibikoresho byakozwe mu ibyitwaga imyanda.
Agira ati,uruganda rubyaza umusaruro amasashi ya Pulasitike rukayakuramo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buvuzi, ubwubatsi, isuku, ubuhinzi n’ubworozi y kandi ibyo dukorabyujuje ubuziranenge.
Akomeza avuga ko ku mwaka babyaza umusaruro amasashi arenga toni 50 bakura hirya no hino mu gihugu kandi u Rwanda rukenera ibicuruzwa byinshi bituruka hanze kandi bimwe biza bifunitswe n’amasashi, iyo ahageze turayafata tukayabyaza umusaruro kandi tukaba turengeye ibidukikije.’
Ikoreshwa ry’amasashi mu Rwanda ryaciwe burundu mu mwaka wa 2008, risimbuzwa impapuro zishobora kubora.
Imashini mu ruganda Ecoplastic
Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, avuga ko ashyigikiye ECOPLASTIC, igamije kurengera umutungo kamere ikarinda ibidukikije guhumana ndetse ikaba ishobora no gutanga ubukungu ku gihugu.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net