Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gcurasi2017 nibwo Diane Rwigara shima uherutse gutangaza ko aziyamariza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubiubulika y’u Rwanda yatanze ibyangombwa bisabwa.
Shima Diane Rwigara avuga ko ibisabwa yabishyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandi bikaba byagenze neza nta kibazo.
Shima Diane amaze gutanga ibyangombwa
Agira ati, nta kibazo nagize banyakiriye neza nari naje gusaba impapuro zizamfasha kujya gusinyisha hirya na hino mu gihugu nari nazanye n’urutonde rw’abazabimfashamo, nta kibazo cyabayeho babimpaye banyakiriye neza bampa ibyo nabasabye banansobanurira gahunda zose”.
Akomeza avuga ko yizeye ko nta kibazo abazamusinyira azababona kuko yizeye ko abaturage e bakeneye umunutu nkawe ufite migabo n’imigambi izabafasha.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

