Mu cyegeranyo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS, ryashyize ahagaragara muri 2011 ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo, hagaragaramo ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abanyamerika bugaragaza ko abarwayi b’indwara ya diyabete bashobora kurwara igituntu ku buryo bworoshye.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi barwaye indwara ya diyabete batuye ku mpera z’imbibi z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Mexique, itsinda ry’abashakashatsi ryagagagaje ko akenshi indwara y’igituntu ari icyuririzi ku zindi ndwara umuntu aba asanzwe arwaye.
Crispin Gishoma, Umuyobozi wa ARD
Gusa Patrick Vexiau umuyobozi wa serivisi ishinzwe ibijyanye n’indwara ya diyabete ku bitaro bya Saint-Louis bihererye mu mugi wa Paris ho mu Bufaransa, avuga ko abarwayi ba diyabete akenshi aribo bakunze gufatwa n’igituntu. Ibi kandi bikaba byemezwa n’umunyamabanya mukuru w’umuryango uhuza abarwayi ba diyabete bo mu gihugu cy’u Bufaransa.
Irindi tsinda ry’abashakashatasi riyobowe na Dr Blanca I. Restrepo, umwarimu wigisha ibijyanye n’indwra z’ibyorezo muri Kaminuza Nkuru y’i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje ko ibyago byo kurwara indwara y’igituntu ari inshuro ebyiri ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabete de type 2).
Gusa ariko nubwo impamvu ibitera itarabasha gushyirwa ahagaragara, aba bashakashatsi bavuga ko indwara ya diabete yo mubwoko bwa 2 igabanya abasirikare b’umubiri w’umuntu bigatuma microbe zanduza igituntu zimwinjira.
Mu zindi mpamvu zitangazwa ko ari zo zituma umurwayi wa diyabete yibasirwa n’igituntu ku buryo bworoshye kurenza urwaye indi ndwara, ngo ni uko umurwayi wa diyabete aba afite isukari nyinshi irenze ikenewe mu mubiri. Iyo sukari ikaba ari yo mikorobi (microbe) zomu bwoko bwa bagiteri (bacteries) ziza zikurikiye ku murwayi wa diyabetekuko turiya dukoko dutera igituntu dutungwa n’isukari yo mu mubiri.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

