Ibi ni ibitangaza n’Ikigo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kivuga ko muri Mata 2017, ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mijyi no mu byaro byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Mata 2016.
Itangazo iki kigo cyashyize ahagaagara, Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 10 Gicurasi 2017, rivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,9% ari izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,4%.
Muri iri tangazo, bavuga ko Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 12,9% muri Mata 2017 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 23,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,3% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,6%.
Ikindi kandi ngo ni uko yo ugereranyije Mata 2017 na Werurwe 2017, ibiciro byazamutseho 0,6%, bikaba byatewe ahanini n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,8%.
Igiciro cy’igitoki ku isoko kukigondera ntibyoroshye
Ikigo NISRkivuga ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% muri Mata 2017 ugereranyije n’uko kwezi mu 2016, igashimangira ko ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2017 ryari ku kigereranyo cya 7,7%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,3% muri Mata, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 15,8%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi (gas) n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 6,1%.
Nanone kandi, ngo iyo ugereranyije Mata 2017 na Mata 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,8%, hanyuma wagereranya ukwezi kwa kane n’ukwa gatatu 2017, ibiciro byazamutseho 0.4%.
NISR ivuga ko iryo zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,3%.”
Mu cyaro, muri Mata 2017 ibiciro byiyongereyeho 15,9% ugereranyije na Mata 2016. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi Werurwe 2017 ngo ryari ku kigereranyo kingana na 15,7%, NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 15,9% muri Mata ari uko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 25,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi bikiyongera kuri 52,0%.”
Iki kigo NISR kivuga ko iyo ugereranyije ukwezi kwa kane n’ukwezi kwa gatatu 2017, ibiciro byazamutseho 0,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ukwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,9%.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

