Amakuru

R C S : U Rwanda ruzamurika umwihariko warwo mu guteza imbere amagereza

African Correctional Services Association, (ACSA), ni Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza, u Rwanda ruzamurika umwihariko warwo mu guteza imbere amagereza.

u Rwanda rugiye kwakira inama izunguranirwamo ibitekerezo ku buryo bwiza bwakoreshwa mu kuyobora no gucunga amagereza ndetse ukazaba n’umwanya wo kuratira amahanga ibikorwa by’umwihariko u Rwanda rwakoze mu guteza imbere uru rwego.

CGP George Rwigamba, Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS),  yabwiye itangazamakuru ko abazitabira nama bazagira umwanya wo gusura amagereza atandukanye yo mu Rwanda kugira ngo barebe intambwe u Rwanda rwateye mu kugorora abahamijwe ibyaha.  Uyu ngo uzaba umwanya wo kugaragaza umwihariko rufite nko gukoresha ingufu za Biogaz, gahunda y’imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) n’ibindi byihariwe n’igihugu cy’u Rwanda.

Georges Rwigamba, Umuyobozi w’Amagereza mu Rwanda

Iyi nama ni ku  nshuro ya kane, kuko iterana buri myaka ibiri. Iy’uyu mwaka izitabirwa n’abantu babarirwa hagati ya 200 na 500 baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Iteganyijwe kuzaba hagati y’italiki 15-19 Gicurasi 2017, ikazaba ihuriyemo abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kugorora, abagize imiryango itagengwa na leta na Sosiyete Sivile, abashakashatsi, amashuri makuru na za kaminuza n’abandi bantu bagira uruhare mu kugorora.

Ati “Uretse ibiganiro bizatangirwa muri iyi nama ya ACSA, biteganyijwe ko hazasurwa amwe mu magereza yo mu Rwanda kugira ngo abayijemo bamenye intambwe rumaze kugeraho mu kugorora abahamijwe ibyaha n’inkiko.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda dufite umwihariko wacu dushobora gusangiza abandi nk’ibikorwa andi magereza haba muri Afurika cyangwa ku Isi batari bakora ndetse bakunze kuza kwigira hano birimo imikoreshereze ya Biogaz. Biogaz ni umwihariko w’u Rwanda nta handi bayikoresha kandi tubona ko igabanya ibicanwa bikoreshwa ku magereza bikarengera ibidukikije kandi bikongera isuku.”

Nibura ikoreshwa rya Biogaz mu magereza bigabanya ibicwanwa byakoreshwaga ho kimwe cya kabiri.

Inama nk’iyi iheruka, yabereye i Maputo muri Mozambique, iy’uyu mwaka yari kubera muri Malawi ariko bitewe n’uko iki gihugu cyagaragaje ko kititeguye kuyakira, byatumye ihabwa u Rwanda.

Kayitesi Carine

Umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM