Laboratoire de prothèses dentaire ikorera mu Mujyi wa Kigali, hakanakorerwa ubwoko butandukanye bw’amenyo.
Kayitaba Etienne, ni umuganga w’amenyo muri laboratwari akanayatera, amaze imyaka 56 ari umuganga w’amenyo muri ubu buvuzi akora
Uyu muganga ukorera muri i,avuga ko yatangiye ubu buvuzi mu mwaka wa 1961 kandi ko umuntu akenera gukorerwa amenyo no kuyaterwa mu gihe aya karemano yakutse bitewe n’impanuka cyangwa indwara ituma yangirika bikaba ngombwa ko inzobere mu kubaga amenyo isanga nta yandi mahitamo nyirayo afite keretse guterwa andi.
Agira ati, “isuku nke, ibiribwa bifite isukari nyinshi, kubura Calcium, kwigana imirire ya kizungu biri mu byongera indwara z’amenyo muri iki gihe.”
Kayitaba Etienne, umuganga w’amenyo
Akomeza avuga ko indyo y’umwimerere ishobora gutuma umunyarwanda agira imyaka 60 agifite amenyo akomeye mu gihe abazungu benshi bagira imyaka 25 baramaze guterwa amenyo y’amakorano bitewe n’ibyo barya biyangiza hakiri kare. Kuvanga ibiryo bishyushye n’ibikonje, guhekenya shikarete(Chilettes) uko abantu babonye, guhesha abana bakiri bato imiti ya antibiyotiki (antibiotiques) biri mu byangiza amenyo.
Gukoresha imiti y’amenyo ikwiye, koza amenyo buri munsi, kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo nibura inshuro ebyiri mu mwaka, kurinda abana bato imiti ya antibiotique no kutarya ibyo umuntu abonye byose biri mu byafasha kwirinda indwara z’amenyo.
Ubwoko bw’amenyo bukorerwa muri Laboratoire
Muri iyi laboratoire hakorerwa ubwoko bubiri bw’amenyo burimo ayitwa amovible akorwa mu binyabutabire byitwa acrylique n’aya ceramique yitwa bridge.
Amovible ni amenyo y’amakorano bisaba ko atekwa amasaha agera kuri ane kugira ngo aboneke. Uyatewe ayakuramo mu gihe cyo gukora isuku hirindwa ko ibyo kurya byitekeye hagati y’urusenge rw’akanwa na appareil iyafashe byatuma umuntu anuka mu kanwa, icyakora kuyarisha biremewe.
Amenyo yo muri ubu bwoko ni yo ahendutse ku buryo guhera ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda umuntu abasha gukorerwa iryinyo rimwe akanariterwa. Gusa ashobora kumeneka nko mu gihe umuntu ayakandagiye.
Kayitaba Etiene, avuga ko Bridge ari iryinyo rikorerwa umuntu maze kurimutera bigasaba andi abiri impande zose yo kurifata bigakora ikimeze nk’ikiraro ari na ho inyito yaryo yaturutse. Ayo muri ubu bwoko arahenze ndetse ni na yo agezweho muri iki gihe no mu bihugu by’i Burayi kuko aba ameze nk’aya kavukire nk’uko Kayitaba abisobanura.
Usibye kuba amera nk’amenyo ya kavukire, ashobora kuramba igihe kirekire keretse umuntu aramutse atubahirije inama z’abaganga zirimo nko kuyarisha hatarashira amasaha abiri akimara kuyaterwa kuko bituma adafata.
Hashize imyaka 2600 umuntu wa mbere akorewe anaterwa iryinyo, bikaba byarabereye mu cyahoze ari Étrurie(Toscane y’iki gihe), kamwe mu duce tugize u Butaliyani. Ryasimburaga amenyo atatu y’imbere(hejuru) hifashishijwe iryinyo ry’inka ryabajwe riterwa mu yandi yari asigaye.
Uko ubushakashatsi bwagiye butera imbere ni ko ubu buvuzi bwakwiriye mu bihugu byo hirya no hino ku isi kimwe n’ubundi bwose.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net