Police y’u Rwanda irahamya ko ifite umuhigo wo kugira umudugudu uzira icyaha mu karere ka Gatsibo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu ACP Badege Theos, ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo umurenge wa Nyagihanga mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi ifatanyamo n’abaturage n’Akarere ka Gatsibo.
Taliki ya 10 Gicurasi 2017, habaye umuganda wihariye wahuje Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’abaturage b’Umurenge wa Nyagihanga Akagari ka Nyagitabire,umudugudu wa Nyamirama, ahatunganyijwe umuhanda Gitinda-Nyagihanga-Mukama ungana na kilometero 16, hanacukurwa ubwiherero bw’umuturage utishoboye.
Uyu muhanda uhuza Akarere ka Gatsibo-Nyagatare n’Akarere ka Gicumbi,abaturage b’umurenge wa Nyagihanga barahamya ko ugiye kurushaho kugira ubuhahirane bw’abaturage b’Uturere duhurira kuri uyu muhanda.
Niragire Marie Chantal utuye mu kagari ka Nyagitabire, Umurenge wa Nyagihanga, umudugudu wa nyamikamba, avuga ko yishimiye ibikorwa bya polisi y’igihugu aho yamufashije kubona ubwiherero bwiza kandi bujyanye ni igihe.
Agira ati,’’ ubundi twari tuzi ko polisi yacu ishinzwe umutekano w’abantu n’ibintu ariko ubu yongeyeho ibikorwa biduteza imbere nk’abaturage’’.
Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo Polisi y’Igihugu imaze gucanira ingo 121,ikigo nderabuzima cy’umurenge wa Nyagihanga n’umuyobozi w’umudugudu w’indashyikirwa w’Akagarama mu kagari ka Nyamirama umurenge wa Gitoki ikoresheje imirasire y’izuba (Energie solaire).
ACP Badege Theos, Umugizi wa Polisi
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y’Igihugu akaba yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashyikirije imyambaro (Uniformes) itorero Garuka urebe ry’umurenge wa Nyagihanga bemerewe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye na polisi bagaragaje batanga ubutumwa bwo kwirinda ibyaha babunyujije mu bihangano by’indirimbo n’imivugo, avuga ko polisi izakomeza gufatanya n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo.
Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gucanira ingo ibihumbi 3000 mu gihugu hose kandi ikaba yibanda mu midugudu no muri santeri ziri kure y’umuhanda zidashobora kubona umuriro w’amashanyarazi asanzwe.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


