Tariki ya 11 Gicurasi 2017, Ibitaro bya Rwamagana byashyikirijwe ingombyi z’abarwayi 3 nshyashya zifite agaciro ka miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi ngobyi (Ambulances), zikaba zije kunganira ibitaro mu gutanga serivisi nziza zikaba ari izo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite Plaques (GP 192B, GP 193B na GP 194B).
Umuyobozi w’ibitaro by’intara bya Rwamagana Dr Muhire Philibert, yemeza ko bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza kandi itangwe mu buryo bwihuse.
Ingobyi nshya zahawe ibitaro
Agira ati, “ tugiye giye gufata ambulances 2 tuzihe ibigo nderabuzima bibiri biri mu bice bya kure ku buryo buri imwe muri zo izajya ikorana n’ibigo nderabuzima bitatu byegeranye, imwe izajya mu kigo nderabuzima cya Nzige mu murenge wa Nzige izajya ifata ikigo nderabuzima cya Rubona, icya Nzige n’icya Munyaga, indi ikazajya mu kigo nderabuzima cya Nyakariro, Muyumbu na Gahengeri.”
Akomeza avuga ko izi ngombyi zatanzwe zujuje ibisabwa nkuko kuko ziri kumwe na burankari brancards) zijyanye nazo bityo umurwayi azajya yinjizwamo ku buryo butagoranye bitandukanye n’izari zisanzwe ndetse n’ibikoresho bijyanye no kwita ku murwayi igihe ayirimo harimo n’ibikoresho bimufasha guhumeka.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

