Akarere ka Huye niko karere kari ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abarwayi ba Malariya.
Gahunda ya Leta yo kuvurira abarwayi ba Malariya mu ngo zabo bikozwe n’abajyanama b’ubuzima,Akarere ka Huye iyi gahunda imaze iminsi itangiye.
Kayiranga M.Eugène, Meya w’Akarere ka Huye
Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kubona umusaruro w’iyi gahunda kuko kuva yatangira gukorwa,byagabanyije abarwayi baremberaga mu ngo badafite ubitaho.
Nubwo bamwe mu baturage usanga usanga bakerensa inama cg kwivuza ku bajyanama b’ubuzima bikabaviramo kurembera mu urugo kwa hato na hato,mu gihe iyo baza kwitabaza abo bajyanama bashoboraga guhabwa serivisi neza nko kwa muganga,bitewe n’uburwayi bwabafashe,Miisiteri y’ubuzima ubuzima ivuga ko yabahaye ubushobozi buhagije bwo kwita ku bibazo bimwe na bimwe.
Nyiramajyambere Sylivia,umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Simbi, avuga ko bamaze kumenyera uwo murimo kandi ko babona abaturage babafitiye ikizere kuko maze kumenyera umurimo wo kuvura abaturage Malariya.
Agira ati, kuva twahugurwa kugeza magingo aya,binyuriye mu kazi gashingiye ku bwitange n’umurava dukorana,abajyanama mu by’ubuzima bamaze gufasha ministeri y’ubuzima kugabanya imfu z’abana ku kigero gisaga 60%,hatirengagijwe n’ubufasha bundi butandukanye burimo nko gukangurira ababyeyi batwite kwipimisha ku gihe no mu uburyo bukwiye,ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro,kuvura indwara zitandukanye z’abana.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko iyo gahunda yo kuvurira abarwayi ba Malariya mu ngo yatanze umusaruro ugaragara ku buryo mu bantu ijana barwara Maralia mu karere kose ka Huye,abagera kuri mirongo irindwi bavurirwa mu bajyanama b’ubuzima
Agira ati, ”Buriya raporo y’abarwaye indwara ya Malariya zigera mu bigo nderabuzima no mu bigo by’amavuriro,usanga mirongo irindwi ku ijana 70 % inyinshi ziba zaravuriwe hariya mu giturage, ibyo ni ibintu byo kwishimira kuko abajyanama b’ubuzima bari kubigiramo uruhare.”
Muri Gicurasi mu mwaka wa 2016,abajyanama b’ubuzima nibwo bongerewe umurimo wo kuvura abantu bakuru malariya, mu gihe bari basanzwe bita ku bana n’abagore batwite.Icyo gihe kmu gihugu hose habarurwaga abajyanama b’ub uzima bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu (45.000). Muri iki gihe uretse Malariya , abajyanama b’ubuzima bashobora kuvura indwara zirimo umusonga n’inzoka zo munda ku bana.
Dr Ndumubanzi Patrick, avuga kontawe ukwiriye gushidikanya imivurire y’abo bajyanama b’ubuzima kuko bahawe uburyo n’ubumenyi byose byo gusuzuma malariya no kuyivura.
”Ese abo wizera ukavuzaho umwana wawe kandi ariwe uba ateye impungenge kurutahokuki wumva utabizera wowe mukuru?”
Aba bajyanama mu by’ubuzima basanzwe bafasha imiryango kuvura zimwe mu indwara zikunze kwibasira abana harimo nk’ inzoka zo munda,Umusonga,Diyare,Umuriro kimwe n’izifatiye mu myanya y’ubuhumekero. Gusa,Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uretse kuvura abana bagiye kujya banavura abantu bakuru indwara ya malariya kuko bamaze guhugurwa ku uburyo bwo kuyisuzuma,bityo bakayivura kuko babihuguriwe bihagije.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


