Afurika

Ruhango : Ibitaro bikuru byabaruhuye ingendo zabagoraga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko kwegerezwa ibitaro bikuru hafi yabo, byatumye baruhuka ingendo bajyaga bakora bajya kwivuriza mu tundi turere.

Ibi bitaro bikuru , byubatswe mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, hamwe mu gace kazwi nk’Amayaga. Byakira abatuye mu mirenge ya Ntongwe, Kinazi, Mbuye n’igice kimwe cy’umurenge wa Ruhango.

Bamwe mu batuye muri ibi bice bavuga ko kubakirwa ibi bitaro byabavunnye amaguru, bigatuma babona servisi  z’ubuvuzi hafi

Nzigiyimana Samson, umuturage wo mu murenge wa Ntongwe, avuga ko  byabaruhuye kuko ubwo yajyagayo afite transfert akuye  ku kigo nderabuzima cya Nyarurama yagezeyo  bitamugoye  kuko ari bugufi.

Agira ati, “hambereye hafi kuko  mu myaka yo hambere, iby’ubuvuzi kuri twe  byari ihurizo rikomeye cyane cyane ko  uwabaga yoherejwe kwivuriza ku bitaro bikuru, byabasabaga amikoro arenze ayo bafite kubera urugendo rurerure.”

Akomeza avuga ko  boherezwaga ku bitaro bikuru bya Gitwe ,I Kabgayi, CHUB cyangwa CHUB kandi uwo byabaga ngombwa  ko yoherezwa  kwivuriza ku bitaro bikuru byo mu tundi turere hirya no hino mu gihugu, cyangwa haba n’imbere mu karere ka Ruhango byamusabaga ko acumbika bigatuma bamwe banapfira mu nzira bataragerayo

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ruhango,  Frodouard Nyirishema, agira ati,  “Mbere yuko ibi bitaro byubakwa hari ikibazo gikomeye cy’abarwayi bapfaga bajya kwivuza, gusa ubu byarakemutse kandi  mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubuvuzi buhatangirwa, hashyizwemo n’abaganga bihariye ku ndwara zitandukanye  kuburyo zimwe mu ndwara zagombaga kuvurizwa mu bitaro bindi nka CHUK, CHUB n’ahandi zivurirwa muri ibi by’akarere ka Ruhango.

Ibi bitaro byubatswe na Guverinoma y’u Rwanda,  bikaba bikorana n’ibigo nderabuzima  bigera kuri 7 byo mu mirenge ine ariyo Kinazi, Ntongwe, Ruhango na Mbuye; bikaba byakira abaturage bagera ku bihumbi 286 bari mu gice cy’Amayaga.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM