Amakuru

Ku isi baravuga ko indwara ya diyabeti ikomeje kwyongera

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’indwara ya diyabeti ikomeje kwiyongera

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko isi yugarijwe n’ikibazo cy’indwara ya diyabeti ikomeje kwiyongera, ku buryo umuntu 1/11 mu bantu bakuze aba afite diabete.

Muri iki  cyegeranyo OMS igaragaza ko indwara zishingiye ku mubyibuho ukabije ziyongereye hafi kwikuba inshuro enye, ziva ku bantu miliyoni 108 mu mwaka wa 1980 bagera kuri miliyoni 422 muri 2014.

Icyegeranyo kivuga ko ikigero cy’ubwiyongere bw’isukari nyinshi mu mubiri ari kimwe mu byica abantu cyane, ku mpfu miliyoni 3.700.000 buri mwaka ku isi yose.

Kandi abayobozi ba OMS bavuze ko iyi mibare izakomeza kwiyongera mu gihe nta “ngamba zikarishye” zifashwe.

Raporo ifatanya ubwoko bw’indwara ya diyabete, zo mu bwoko bwa mbere ndetse n’ubwa kabiri, ariko ubwiyongere buri mu bwoko bwa kabiri, bufitanye isano n’imibereho mibi.

Mu gihe umuntu umwe kuri batatu afite umubyibuho ukabije ku isi, ni nako imibare y’ubwandu bwa diyabete yiyongereye.

Ubwiyongere bw’isukari mu mubiri ngo uretse gutera diabete no kwica, abahanga bavuga ko bitera n’ibibazo by’indwara z’umutima, kurwara impyiko, ubuhumyi n’ibindi bibazo mu gihe cyo gutwita.

Kagaba Emmanuel

 

1 Comment

1 Comment

  1. Gahima

    May 18, 2017 at 4:42 am

    Muduhe adresse yanyu: telephone,n’aho uwabakenera yabasanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM