Tariki ya 15 Gicurasi 2017 ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB), Abarimu b’indashyikirwa bagera kuri 15 bagabiwe inka z’ishimwe kubera imikorere myiza mu kazi kabo k’uburezi
intumwa y’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB) Kabatesi Emerthe, wari muri uyu muhango avuga ko i kigo cyafashe inshingano zo gushimira mwarimu w’indashyikirwa wakoze neza akazi ke ka buri munsi ko kwigisha abana b’abanyarwanda kandi ikigo gihitamo ko umwarimu yahabwa inka nk’ishimwe.
Inka yahawe mwarimu
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ,Gasana Richard, ashima abarimu babaye indashyikirwa mu kazi kabo bakora,abasaba gufata neza inka bahawe kandi zikabateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.
Agira ati, ‘’ turabashimira cyane uruhare rwanyu mugira mu guteza imbere uburezi mu karere ka Gatsibo n’Igihugu muri rusange,izi nka muhawe ndizera ko mu mwaka umwe muzaba mumaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kandi mukazoroza n’abandi muhuje umwuga’’.
Izi nka zahawe abarimu b’indashyikirwa uko ari 15 zifite agaciro ka Miliyoni esheshatu n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda(6.750.000).
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

