Amakuru

Muri Werurwe 2017, ibyo u Rwanda rwohereje n’ibyo rwatumije mu mahanga ikinyuranyo cyarazamutse

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kiravuga ko ikinyuranyo cy’ibyatumijwe n’ibyoherejwe mu mahanga muri Werurwe 2017 cyageze kuri miliyoni $102.22, bingana n’izamuka rya 34.61% ugereranyije na Gashyantare 2017, ariko kigabanukaho 10.51% ugereranyije na Werurwe mu mwaka ushize.

NISR, ivuga ko  muri Werurwe 2017, agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga kazamutseho 39.56% ugereranyije na Gashyantare 2017, kiyongeraho 23.40% ugereranyije na Werurwe 2016.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2017 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 30.52 z’amadolari, mu gihe muri Werurwe 2017 zageze kuri miliyoni 42.60 z’amadolari. Muri Werurwe 2016 ho zari miliyoni 34.528 z’amadolari, bikaba  birimo ahanini ibiribwa n’amatungo, ibinyobwa n’itabi, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Iki kigo (NISR) gikomeza kivuga ko muri Werurwe 2017 , agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga kazamutse ho 29.68% ugereranyije na Gashyantare 2017, ariko kagabanukaho 1.08% ugereranyije na Werurwe 2016, naho byatumijwe muri Gashyantare 2017 byageze kuri miliyoni 125.57 z’amadolari mu gihe muri Werurwe byageze kuri miliyoni 162.84 z’amadolari. Muri Werurwe 2016 ho ibyo rwatumije mu mahanga byageraga kuri miliyoni 164.61 z’amadolari.

Ikindi ngo ni uko gice cyazamutse cyane ku bitumizwa mu mahanga ari ikirebana n’ibinyobwa n’itabi aho hagati ya Gashyantare na Werurwe 2017 cyazamutse ku 70.08% naho ibintu byakorewe mu nganda byazamutseho 80.32% n’ibindi.

Ku byerekeranye n’ibyo u Rwanda rwavanye mu mahanga bikongererwa agaciro bikoherezwa ahandi, agaciro kabyo kagabanutseho 5.73% ugereranyije na Gashyantare 2017, ariko kazamukaho 13.57% ugereranyije na Werurwe 2016, mu gihe muri  Gashyantare 2017 byari bifite agaciro ka miliyoni $19.11naho muri Werurwe 2017 byageze kuri miliyoni 18.02 z’amadolari. Nyamara muri Werurwe 2016 ho byari miliyoni 15.86 z’amadolari.

Muri iki cyiciro ibyazamutse cyane ni ibikomoka ku nyamaswa, imboga n’amavuta byazamutseho 85.08%, ibinyobwa n’itabi byazamutse 57.24%, mu gihe nk’ibikoresho bitandukanye by’ubwikorerzi byo byagiye hasi ku kigero cya -70.22%.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM