Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yateranye yemeza ubwegure bwa Egide Kayitasire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere uherutse kukwandika ibaruwa asaba kwegura ku mirimo ye.
Kayitasire Egide, tariki ya 22 Gicurasi 2017 yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Nyuma yo kwakira iyo baruwa, abagize Inama Njyanama y’Akarere bateranye taliki ya 29 Gicurasi 2017 bemeza ubwegure bwe nkuko yari yabibamenyesheje.
Kayitasire Egide
Mungwakuzwe Yves, Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yabwiye basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro gutyo barabwemeza.
Agira ati,“Tumaze kubisuzuma twemeje ubwegure bwe, abajyanama bose bari bahari babwemeje”.
Akomeza avuga ko itegeko ritegaya ko nyuma y’iminsi itanu hazakorwa raporo igayishyikiriza umuyobozi w’Intara imwereka ibyemezo byafatiwe mu Nama Njyanama, hanyuma nawe akayisubiza.
Nyuma yo gusubizwa n’Intara, Komite nyobozi izicara ibisuzume hategurwe uburyo bwo gushaka undi mukozi uzamusimbura binyuze mu mategeko ya Leta.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net