Amakuru

Nyagatare : Abatuye ahitwa Asante Kagame barashimira iterambere bamaze kugezwaho

Ubwo bakiraga ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’isuba bagejejweho na Polisi y’Igihugu muri gahunda ya Police week aba baturage bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku iterambere yagejeje  kuri uyu mudugudu mu gihe batari biteze ko umudugudu wa Kirebe wahoze ari ishyamba watera imbere ku rwego unacanirwa amatara.

Icyitegetse  Vestine ni umuturage wo mu mudugudu wa Kirebe, ahazwi nka Asante Kagame, akaba ari n’umwe mu bagejejweho amashanyarazi na Polisi y’Igihugu.

Akarere, Polisi na REG baisnyanye amasezerano

Avuga ko yishimye cyane kandi  agashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukomeje kubageza ku iterambere kuko batiyumvishaga uburyo umudugudu wahoze uri mu ishyamba ubu ufite amatara abacanira bakaba badatandukanye n’abatuye mu mujyi ndetse bakaba bashobora gucuruza mu masaha y’ijoro.

 

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP  Gasana Emmanuel, abwira abaturage  ko nubwo ubutumwa bw’ibanze bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarahaye Polisi y’Igihugu bwo gucanira aba baturage babusohoje hagikenewe ubufatanye na bo mu gucunga umutekano bityo buri munyarwanda akagira amahoro n’umutekano akesha imiyoborere myiza y’Igihugu.

Agaruka ku gihango aba baturage bafitanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo kuba baramwitiriye uyu mudugudu yabahaye abasaba gukomera kuri icyo gihango no kwirinda no gukumira ibyaha ibyaha kuko ari zo ndangagaciro zigomba kubaranga.

Minisitiri w’ibikorwa remezo,  James Musoni,  asaba  abaturage kujya bafata neza ibikorwa remezo bahabwa kugira ngo binabateze imbere kuko ari cyo biba byaziye; agaruka ku kamaro k’amashanyarazi bagejejweho anabizeza ko aya mashanyarazi azongererwa ingufu kugira ngo bayabyaze umusaruro bakora ibindi bikorwa by’iterambere bifashishije izi ngufu z’amashanyarazi.

Ati, “ gahunda ya leta ni ukwegereza abaturage ibikorwa remezo bityo ko yaba amavuriro, amashuri n’amazi meza bizabegerezwa mu mudugudu  mubbibone hafi yanyu.”

Muri gahunda yahariwe ibikorwa bya Polisi, mu murenge wa Rwimiyaga Polisi yacaniye ingo z’abaturage 103 inabakorera umuhanda wa km2 ku bufatanye n’abaturage. Uretse ibi Polisi y’Igihugu yagejeje amazi meza mu murenge wa Matimba inafatanya n’abaturage mu kubaka ibiro by’umurenge wa Rukomo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mupenzi  George, ashimira  Polisi y’Igihugu ku bikorwa bigamije guteza imbere umuturage ikomeje gukorera mu karere ka Nyagatare anayizeza kubibungabunga.  Yanasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) no kugeza amashanyarazi mu bindi bice atarageramo.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo umudugudu wa Kirebe waremwe nyuma yo kuhatuza abaturage bamwe bari bahahawe amasambu na Komisiyo  y’isaranganya ,nyuma y’icyo gihe abantu batatu bahawe amasambu barimo na Sengoga Jean Damascene ni bo baje kuhita Asante Kagame bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ku bwo kubatuza batari bafite aho baba. Nyuma yaho imiryango yatuye aha haje kwitwa Asante Kagame yaragutse ubu ikaba imaze kuba 120 igizwe n’abantu barenga 407.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM