Diane Shima Rwigara ushaka kwiyamariza kuyobora u Rwanda, avuga ko ubwo yashakaga abaturage bamusinyira nk’uko bisabwa bamwe mu bamufashaga bahohotewe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 1 Kamena 2017I, yavuze ko nubwo yabashije kugeza ku bantu 600 bamusinyiye basabwa na Komisiyo y’amatora yifuza kubarenza nubwo ngo abashinzwe kumusinyishiriza hirya no niho mu turere bagiye baterwa ubwoba aho avuga ko hari n’abagiye bafungwa.
Agira ati,’’Abari kunsinyishiriza hirya no hino mu turere bagiye baterwa ubwoba na bamwe mu nzego z’ibanze zifatanyije ndetse bamwe bakaba baragiye bahohoterwa (bafungwa).”
Akomeza atunga agatoki inzego z’ibanze azishinja kubuza abaturge kumusinyira zikabatera ubwoba akandi zigakumira abaturage zibabuza kumusinyira nk’uwifuza kuba umukandida mu matora ya Perezida yo muri kanama 2017, zibabwira ko kumusinyira ari ukugambanira igihugu n’umukuru wacyo.
Uyu mukandida, muri iki kiganiro, yabwiye abanyamakuru ko yashinganishije abari kumufasha muri iki gikorwa kuko ngo bahohoterwa akaba yarabashinganshije kuko bari guhohoterwa kandi twubahiriza ibisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora
Uyu Diane Shima Rwigara, yavuze ko amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda ku ya 4 Kanama 2017 naramuka abaye mu mucyo nta buriganya bubabemo ngo azemera ibizavamo.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yagize icyo avuga ko mafoto ye yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, agira ati, “ni ibinyoma byakwirakwijwe n’abatifuza ko nagira icyo ageraho ndetse niteguye guhangana.
Agira ati,’’Nyuma y’amasaha 48 ntangaje imigabo n’imigambi yanjye aho kuvuguruza ibyavuzwe bimwe mu binyamakuru byahisemo kunsebya byifashishije imbuga nkoranyambaga, bikwirakwiza amafoto mpimbano ’’
Diane ashimangira ko ari mu rugamba rw’ibitekerezo kandi agomba gutsinda gusa ikibabaje ngo ni uko urwo rugamba rw’ibitekerezo ariwe wenyine warwitabiriye ariko bitigeze bimuca intege ahubwo byamwongereye imbaraga zo gukomeza gahunda ye kuberako u Rwanda rukeneye amaraso mashya kugira ngo ibintu bishobore guhinduka.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

