Amakuru

Rwamagana : Imurikabikorwa ryagaragaje ko ubufatanye ari inkingi ikomeye y’iterambere

Kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza kuya 2 Kamena 2017, I Rwamagana habereye imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF-Rwamagana),  mu cyiswe Open Day, ahamuritswe ibikorwa bitandukanye.

Iri murikobikwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amashuri,   imiryango itandukanye  n’ abaturage bikorera  ku giti cyabo. Abaturage b’Akarere ka Rwamagana no nkengero zako bakaba barashoboye kuza kwirebera bimwe mu bikorwa by’iterambere n’udushya  ari  nako bigurira ibyo bakeneye.

Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu

Muri iyi Open Day, Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ( JADF) ryaboneyeho gutaha ku mugaragaro, amazu 60 yubatswe mu Murengewa Mwulire  mu mudugudu wa Munini na Rebero, akaba yarashyizwemo umuriro  hakoreshejwe imirasire y’izuba.

 

Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rwamagana

Rudahusha John, umuturage wo mudugudu wa Munini, Mukamusoni Laurence wo mu mudugudu wa Rebero, Akagali ka Munini bubakiwe inzu zikaba zashyizwemo umuriro uturuka ku mirasire y’izuba,   bashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwafashije kuva mu bwigunge ubu baka baba heza.

Bagira bati, “ Kuba baduhaye umuriro, ni iby’agaciro kuko ubu tubona  ibyo dukora iyo ijoro riguye  mu gihe mbere habga ari mu icuraburindi. Tukaba dushima ababigizemo uruhare bose.”

Kimwe mu bikorwa bya JADF Rwamagana

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Mukashyaka Chantal, avuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa abaturage cyagejwejweho bakakaba bacyishimiira cyane, akabasaba gufata no gukoresha neza ibikoresho bituma umuriro ubageraho.

Agira ati, “ Ndashimirea ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bikorwa b’Akarere kuko bagaragaje ko bashyigikiye ibikorwa by’iterambere mu bukungu n.imibereho myiza, tukaba tuzizeza ko tutazahwemo gufatanya nabo kandi ibi bikorwa twizeye ko abo byagejejweho bazabifata neza kugirango birambe kandi bibagirire akamaro.”

Mukashyaka Chantal, S.E umurenge wa Mwulire

Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro  ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, avuga ko imurikobikrwa ribasigiye ibinu byinshi, nubwo riba rishaka kwereka abandi iryo tubarusha, ni n’umwanyaa wo kwisuzuma harebwa abakora n’abadakora harebwa  abafite imbaraga, ibyo twabigiraho n’ibikorwa byiza  bagezeho.

Ati, “Ni n’umwanya  wo kwiga tukamenya impande zose uko zikora, ibyo tugiyekongeraho no kumenya abafanyabikorwa bose, ku buryo  ubutaha  twifuza ko umufatanyabikorwa  wese azaba  ahari kuko ubu bari 60  kandi bagombye kuba 140 barenga.

Akomeza avuga ko  amazu 60 yatashwe ari 60  yubakiwe abaturage batishobye Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana  rrikaba ryashyizemo umuriro w’imirasire y’izuba kuko   rikorana bya hafi n’Akarere ka Rwamagana, ibikorwa byose baba barateganyije tuba turi kumwe,  ubuyobozi bukaba bwara bararagaragaje ko hari igikorwa bemereye abaturage kitarakorwa,  kandi hakoreshejwe  uburyo busanzwe bwo kubona amshanyarazi byazatwara igihe kinini. Gutyo,abagize  Ihuriro baraganira  buri wese agira amafaranga azana,haboneka miliyoni  enye n’ibihumbi Magana inani (4.800.)  uyu  ukaba ari umuco mwiza kugirango tugaragaze ibyo dukora n;abandi bazaze batwigireho. Turaaba abagenerwa bikorwa kuvugisha ukuri  ahari imbaraga nkenya tugafatanya.

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko  ikintu kinini imurikabikorwa   k( open day) isigiye abaturage ba Rwamagana,ari uko  abaturage babashije guhura ari nabo babafasha  bagashobora kuganira nabo  , abaturage bakaba bashimye serivisi zitangwa n’akarere mur OPEN DAYi.

Agira ati, “  byerekana ikizere,  n’ubuyo ubuyobozi bushishikajwe na kwegera abaturage,  gutyo abantu bagashbora kwegerana kandi bikagenda neza. Byatanze umusaruro mwiza byerekana ko gufatanya  ari byiza tuzakomeza kuganira n’abafatanyabikorwa bacu tureba uko servisi zikorera ahantu hatandukanye zakwegerana. Ihuriro ry’abafatayabikorwa b’Abakarere, (JDAF)  dufatanya byinshi  turabasaba kugumya gufatAnya tukamenya icyo abaturage bakeneye koko  harebawa ibikenewe.

Munyandamutsa J.Paul (RGB) atanga igikombe

Munyandamutsa Jean Paul wari intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, yagarutse ku kamaro k’imurikabikorwa kuko rituma umuturage asobanuza ibyo adasobanukiwe ndetse n’utanga serivisi nawe agahugukira kuyinoza. Ati, ” kandi rituma abafatanyabikorwa barebera hamwe ibikorwa bitanga umusaruro mwinshi kurusha ibindi akaba aribyo bashyiramo imbaraga. Ndashimira abafatanyabikorwa ku gikorwa cyiza bakoze cyo gucanira abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Abahawe amashyarazi y’izuba b arabyishimira

Muri iri murikabikorwa, bamwe mu baje kwerekana ibikorwa byabo barashimiwe bahabwa  ibikombe na za gihamya (certificats), muribo hakaba harimo akarere ka Rwamagana kubera servisi nziza katanze zigashimwa n’abaturage, ishuri rya Gishari kubera udushya muri tekinoloje(Technologie), Service yo kuvura amaso n’abandi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM