Kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza kuya 2 Kamena 2017, I Rwamagana habereye imurikabikorwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana (JADF-Rwamagana), mu cyiswe Open Day, ahamuritswe ibikorwa bitandukanye.
Iri murikobikwa ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera, amashuri, imiryango itandukanye n’ abaturage bikorera ku giti cyabo. Abaturage b’Akarere ka Rwamagana no nkengero zako bakaba barashoboye kuza kwirebera bimwe mu bikorwa by’iterambere n’udushya ari nako bigurira ibyo bakeneye.
Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu
Muri iyi Open Day, Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ( JADF) ryaboneyeho gutaha ku mugaragaro, amazu 60 yubatswe mu Murengewa Mwulire mu mudugudu wa Munini na Rebero, akaba yarashyizwemo umuriro hakoreshejwe imirasire y’izuba.
Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rwamagana
Rudahusha John, umuturage wo mudugudu wa Munini, Mukamusoni Laurence wo mu mudugudu wa Rebero, Akagali ka Munini bubakiwe inzu zikaba zashyizwemo umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, bashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwafashije kuva mu bwigunge ubu baka baba heza.
Bagira bati, “ Kuba baduhaye umuriro, ni iby’agaciro kuko ubu tubona ibyo dukora iyo ijoro riguye mu gihe mbere habga ari mu icuraburindi. Tukaba dushima ababigizemo uruhare bose.”
Kimwe mu bikorwa bya JADF Rwamagana
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Mukashyaka Chantal, avuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa abaturage cyagejwejweho bakakaba bacyishimiira cyane, akabasaba gufata no gukoresha neza ibikoresho bituma umuriro ubageraho.
Agira ati, “ Ndashimirea ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bikorwa b’Akarere kuko bagaragaje ko bashyigikiye ibikorwa by’iterambere mu bukungu n.imibereho myiza, tukaba tuzizeza ko tutazahwemo gufatanya nabo kandi ibi bikorwa twizeye ko abo byagejejweho bazabifata neza kugirango birambe kandi bibagirire akamaro.”
Mukashyaka Chantal, S.E umurenge wa Mwulire
Uwayezu Valens, Perezida w’Ihuriro ry’abatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana, avuga ko imurikobikrwa ribasigiye ibinu byinshi, nubwo riba rishaka kwereka abandi iryo tubarusha, ni n’umwanyaa wo kwisuzuma harebwa abakora n’abadakora harebwa abafite imbaraga, ibyo twabigiraho n’ibikorwa byiza bagezeho.
Ati, “Ni n’umwanya wo kwiga tukamenya impande zose uko zikora, ibyo tugiyekongeraho no kumenya abafanyabikorwa bose, ku buryo ubutaha twifuza ko umufatanyabikorwa wese azaba ahari kuko ubu bari 60 kandi bagombye kuba 140 barenga.
Akomeza avuga ko amazu 60 yatashwe ari 60 yubakiwe abaturage batishobye Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana rrikaba ryashyizemo umuriro w’imirasire y’izuba kuko rikorana bya hafi n’Akarere ka Rwamagana, ibikorwa byose baba barateganyije tuba turi kumwe, ubuyobozi bukaba bwara bararagaragaje ko hari igikorwa bemereye abaturage kitarakorwa, kandi hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo kubona amshanyarazi byazatwara igihe kinini. Gutyo,abagize Ihuriro baraganira buri wese agira amafaranga azana,haboneka miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4.800.) uyu ukaba ari umuco mwiza kugirango tugaragaze ibyo dukora n;abandi bazaze batwigireho. Turaaba abagenerwa bikorwa kuvugisha ukuri ahari imbaraga nkenya tugafatanya.
Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko ikintu kinini imurikabikorwa k( open day) isigiye abaturage ba Rwamagana,ari uko abaturage babashije guhura ari nabo babafasha bagashobora kuganira nabo , abaturage bakaba bashimye serivisi zitangwa n’akarere mur OPEN DAYi.
Agira ati, “ byerekana ikizere, n’ubuyo ubuyobozi bushishikajwe na kwegera abaturage, gutyo abantu bagashbora kwegerana kandi bikagenda neza. Byatanze umusaruro mwiza byerekana ko gufatanya ari byiza tuzakomeza kuganira n’abafatanyabikorwa bacu tureba uko servisi zikorera ahantu hatandukanye zakwegerana. Ihuriro ry’abafatayabikorwa b’Abakarere, (JDAF) dufatanya byinshi turabasaba kugumya gufatAnya tukamenya icyo abaturage bakeneye koko harebawa ibikenewe.
Munyandamutsa J.Paul (RGB) atanga igikombe
Munyandamutsa Jean Paul wari intumwa y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB, yagarutse ku kamaro k’imurikabikorwa kuko rituma umuturage asobanuza ibyo adasobanukiwe ndetse n’utanga serivisi nawe agahugukira kuyinoza. Ati, ” kandi rituma abafatanyabikorwa barebera hamwe ibikorwa bitanga umusaruro mwinshi kurusha ibindi akaba aribyo bashyiramo imbaraga. Ndashimira abafatanyabikorwa ku gikorwa cyiza bakoze cyo gucanira abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”
Abahawe amashyarazi y’izuba b arabyishimira
Muri iri murikabikorwa, bamwe mu baje kwerekana ibikorwa byabo barashimiwe bahabwa ibikombe na za gihamya (certificats), muribo hakaba harimo akarere ka Rwamagana kubera servisi nziza katanze zigashimwa n’abaturage, ishuri rya Gishari kubera udushya muri tekinoloje(Technologie), Service yo kuvura amaso n’abandi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net






