Amakuru

Nyamagabe : Bamwe mu bubatse ibiro by’Akarere baravuga ko bambuwe

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gasaka ,mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko hashize imyaka ibiri, bakoze imirimo itandukanye ku nyubako y’akarere, batigeze  bishyurwa amafaranga bakoreye mu gihe cy’ukwezi n’igice, kuko rwiyemezamirimo yambuwe isoko atarangije imirimo ye ,akagenda atabishyuye.

Umwe muribo, Niyonsenga Immaculée wakoze kuri iyi nyubako, ari umuyede(ufasha abubaka), avuga ko byamukenesheje, kuko yataye imirimo ye, akajya gukorera amafaranga nyamara akaza gukorera ubusa kuko atigeze ahembwa ,nyamara yari azi ko agiye kwikenura.

Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Mbonabucya Seriviriyani we yari umufundi. Avuga ko nyirabayazana wo kudahembwa kwabo, ari ubuyobozi bw’akarere bwahagaritse rwiyemezamirimo wabakoreshaga witwa Eric Nteziryayo, ubwo bari bamaze ukwezi n’igice bakora, nawe agahita yigendera atabishyuye.

Agira ati, “ uyu rwiyemezamirimo wari waraturutse I Kigali,bakimara kumuhagarika,yaje ari nijoro agafata abakozi be yari yaravanye I Kigali akabatwarabo bagasigara,bakabura akazi ndetse n’ayo bari bamaze gukorera .”

Bayiringire Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, yemeza ko iki kibazo cy’abaturage batishyuwe akizi, ko cyatewe nuko uwabakoresheje,yagize imikorere mibi,akaza kwamburwa isoko n’ubuyobozi bw’akarere.Gusa avuga ko kirenze ubushobozi bw’umurenge ,ariko ko bagikoreye ubuvugizi bakigeza ku buyobozi bw’akarere,ngo bugikurikirane, kuko aribwo bwari bwaragiranye amasezerano na rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko nawe iki kibazo akizi, gusa avuga ko bakigejeje kuri polisi  ngo imukurikirane ,ubu bakaba baratangiye kumushakisha ngo afatwe yishyure abaturage yasize atishyuye kandi ngo yizera ko ku bufatanye na polisi bizakemuka.

Kugeza ubu abaturage basigaye batishyuwe na rwiyemezamirimo, babarurirwa hagati ya 40 na 50,barimo abari abafundi, bakoreraga amafaranga ari hagati ya 2500 na 3000 bitewe n’imirimo uwo mufundi yakoraga. Naho abayede bo bakoreraga amafaranga 1500.

Gusa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, ngo nyuma yo gusesa amasezerano bari baragiranye n’uyu rwiyemezamirimo, kubera imikorere ye mibi, irimo guta imirimo n’idindira ry’iyi nyubako, isoko ryahawe undi muntu, urishoboye.

Uyu akaba yaranahaye akazi bamwe muri aba bakoze ntibishyurwe, ariko ntiyakabahaye bose kuko nawe yabahaye akazi akurikije abo akeneye ndetse n’ubumenyi bafite, aba bakaba barishyuwe neza nta kibazo ndetse n’imirimo y’iyi nyubako ikaba yararangiye neza.

Urubuga nkoranyambaga paxpress.rw, dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abakoze batishyuwe,bavuga ko iyi mirimo bayikoze mu kwezi kwa Nyakanga, mu mwaka wa 2015, kugeza ubu bakaba bategereje ko ubuyobozi bw’akarere buzabishyuriza amafaranga yabo bakoreye mu gihe cy’ukwezi n’igice.

Kagaba  Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM