Ubwo hatangizwaga Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ririmo abahoze mu buyobozi bw’igihugu ubu batakiri mu mirimo, Dr Vincent Biruta, yavuze ko igihugu kifuzwa gusubirana umuco w’ubumwe no kudahemukirana kuko abateguye Jenoside aribyo babanje kwica mbere yo kwica Abatutsi.
Uyu muhango wo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge wahuje abari ba Perefe, ba Superefe, ba Burugumesitiri, Komite nyobozi zicyuye igihe ndetse n’iziri mu mirimo kuri ubu, abarinzi b’igihango ku Karere no ku Mirenge yose igize akarere ndetse n’abahagariye amadini atandukanye.
Abagize ihuriro
Ndayisaba Fideli, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe yibukije izi nzego ko hari ibintu bitatu by’ingenzi byatumaga Abanyarwanda bunga ubumwe ku buryo uwashakaga kubacamo ibice byamugoraga.
Ati, “Guhana Inka, guhana abageni no kunywana igihango byacaga inzigo nubwo ubu abantu batakinyanwa igihango ariko iri huriro rizagarura ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse rishimangire gahunda zindi z’ubumwe zisanzwe.”
Kayibanda Innocent , wari Burugumesitiri w’icyari Komini Nyamabuye, avuga ko kuba Ubuyobozi bucyibuka abahoze ari abayobozi mu myaka yashize ari ikintu kiza kuko nta nama zindi bahamagarwagamo ngo batange umusanzu wabo.
Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent Biruta, avuga ko umuco n’ubumwe ari byo bihuza abanyagihugu, ndetse ngo n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi uyu muco n’ubumwe ari byo babanje kwica.
Dr Biruta avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushima ubuyobozi bafite ubu bwashyize imbaraga mu bikorwa byo kunga abanyarwanda birimo n’ihuriro nk’iri.
Agira ati, “Abarinzi b’igihango baruta cyane abategetsi ba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babashije guhisha abahigwaga, uyu muco wo kwizerana no kudahemukirana niwo twifuza kugarura.”
Gahunda y’iri huriro ry’abari abayobozi n’abayobozi ubu ngo igamije kuganira izindi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hamwe na Unity Club Intwararumuri igizwe n’abagore b’abahoze ari abayobozi, abagore b’abari mu myanya y’ubuyobozi ubu hamwe n’abagore b’abayobozi ubwabo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net