Amakuru

Muhura : Amasibo mu midugudu ni inzira yo gukemuriramo ibibazo bitandukanye.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo . Umurenge wa Muhura, Akagari ka Gakorokombe,  baravuga imyato ibyiza by’amasibo barimo mu midugudu yabo ko babasha kwikemurira ibibazo bafite batagombye kubishyikiriza abayobozi b’inzego z’akagari n’Umurenge.

Isibo iyoborwa n’umukuu w’umugudu

Amasibo ni uburyo abaturage mu midugudu bibumbira hamwe bakabasha kwikemurira ibibazo hagati yabo ndetse bakanakurikirana gahunda za leta muri ayo masibo.

Isibo igizwe n’ingo ziri hagati ya 15 kugeza kuri 20 aho isibo iba ifite abayobozi 3 barimo aho umwe aba ari intore yo ku mukondo (umuyobozi) undi akaba intore yo ku ruhembe rw’iburyo n’indi yo ku ruhembe rw’ibumoso (abayobozi bungirije) bakagira abajyanama 4, amasibo yose ari mu mudugudu ayoborwa n’umukuru w’umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakorokombe,  umurenge wa Muhura Muhura,  Munezero Eugene, Akarere ka Gatsibo , ahamya ko amasibo yamufashije kwesa imihigo y’Akagari abereye umuyobozi aho abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza 103% mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017.

Agira ati, “ ibi byose nabifashijwe no gushyira abaturage mu masibo bitandukanye n’umwaka wa 2015-2016  aho abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza bagejeje ku kigereranyo cya 30%.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo , Gasana  Richard, avuga ko  abaturage bose b’Akarere,   batangiye gushyirwa mu masibo akaba ari uburyo bwiza kandi bunoze umuturage azajya akemurirwa ikibazo cye  kitabanje kudindira . Agira ati, “ni  inzira  gahunda za leta zizajya zinyuzwamo  zirimo ubukangurambaga,Mutuelle de santé,umutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM