Amakuru

Imibare mishya igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buhagaze kuri 13,2%

Murangwa Yusuf,  Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurishamibare , avuga ko igisobanuro gishya cyashyizweho n’Urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo, kigaragaza ko  imibare mishya y’uko ubushomeri buhagaze mu Rwanda ari 13,2% aho kuba 2,5% nk’uko byari biri mu bushakashatsi rusange bugaragaza imibereho y’ingo mu Rwanda, EICV4.

Mu Nteko Ishingamategeko

Ibi byavugiwe mu nama nyungururabitekezo yabereye  muri Sena y’u Rwanda ku guteza imbere urwego rw’umurimo mu Rwanda.

Asobanura impamvu y’iyi nama, Niyongana Galican ,Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena avuga ko  bateguye iyi nama bagendeye ku bisanzwe bivugwa mu bantu by’ubushomeri kandi ko inzego zose zifite inshinganp  yo guharanira ko buri wese agira akazi kuko n’abadafite akazi muri iki gihe ari benshi kandi ko bagamije kureba ko ingamba zashyizweho ngo akazi kaboneke ziri gushyirwa mu bikorwa. Ndetse ko bashaka kurebera hamwe  iby’ubwiyongere bw’abakeneye akazi cyane cyane urubyriko.

Perezida wa Sena y’u Rwanda,  BernardMakuza watangije iyi nama, avuga ko  ibi biri mu mahame remezo ya Leta ko buri muturage agira amahirwe angana n’ayundi ku kubona akazi kandi ko  umurimo ari imwe mu ntego eshatu z’igihugu (Umurimo, Ubumwe no Gukunda igihugu) intego kandi ngo zuzuzanya.

Yusuf Murangwa, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yasobanuye uko ubu imibare ihagaze mu bijyanye n’imirimo mu Rwanda hagendewe ku gisobanuro gishya  cy’umuntu ufite akazi cyangwa utagafite cyashyizweho mu 2013 n’urwego mpuzamahanga rushinzwe umurimo (International Labour Organisation).

Mbere  ngo uwafatwaga nk’ufite akazi ni uwakoraga isaha imwe mu cyumweru akora ibintu bishobora kumutunga, ariko icyo gisobanuro gishya kivuga ko ufite akazi agomba kuba ahembwa cyangwa afite umusaruro mwinshi yinjiza (nk’umuhinzi akaba agomba kuba asagurira isoko)

Hagendewe kuri icyo gisobanuro gishya ,avuga ko abenshi mu banyarwanda bari mu buhinzi bafatwa nk’abatagira akazi nubwo bafite umurimo bakora w’ubuhinzi.

Agira ati, “ imibare mishya y’ubushomeri ari uko ubu  ari 13,2% mu Rwanda ari abashomeri bafatwa nk’abadafite akazi  mu gihe mu mibare ya EICV4 ubushomeri bwari kuri 2,5%. Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, naho mu cyaro ni 12,6%,  Ubushomeri mu bagabo ubu ni 13% mu bagore ni 14% . Ubu kandi ngo abafite ibyo bakora ni 42,8% ariko hagendewe k’uko imibare yakorwaga mbere abari bafite akazi ni 80%.”

Akomeza  avuga ko icyo kinyuranyo kirimo cya 40% cyabonetsemo kuko abo bantu basigara bafatwa nk’abafite umurimo ariko utafatwa nk’akazi hagendewe kuri kiriya gisobanuro gishya cy’umurimo.

Muri ubu buryo bushya bwo kureba abafite akazi n’abatagafite, mu Rwanda abadafite amashuri (abatarize) ubushomeri ngo buri ku 10%, ibi ngo bisobanurwa nuko bo badafite akazi baheza ibi bigatuma muri bo ubushomeri bugabanuka. Ubushomeri rero ngo buragenda bwiyongera cyane uko amashuri agenda azamuka kuko ngo usanga abantu bize baba bashakisha imirimo bita ko ari myiza inahemba neza.

Urugero, nk’ubu ubushomeri mu barangije amashuri yisumbuye buri kuri 23%, inzitizi ubu ihari ngo ni uko ku isoko ry’umurimo abagera kuri 42% ari abantu batize n’amashuri y’incuke. Ku isoko ry’umurimo 39% ntabwo bageze no mu mashuri abanza ( Primaire), mu gihe ku isoko ry’umurimo 8% nibo nibura barangije icyiciro rusange ( Tronc Commun),  mu gihe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda 7%  aribo nibura barangije ayisumbuye, naho 5% ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza.

Murangwa Yusuf, akavuga ko iyi  ari  imbogamizi ikomeye ku gihugu cyacu kuko nko mu bihugu byateye imbere usanga ho nibura abantu 100% barageze mu mashuri yisumbuye, gutyo hagendewe kuri kiriya gisobanuro gishya ubu mu Rwanda abahinzi bangana na 46%  mu gihe imibare ya mbere yari 70%, 6% mu Rwanda ari nabakora akazi ko mu ngo  akemeza ko ingo z’abantu ziri mu bintu bitanga akazi ku bantu benshi mu Rwanda

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM