Rwanda Day ni umunsi wizihizwa n’abanyarwanda bari mu Rwanda no mu mahanga, bahurira hamwe bakareba intambwe rumaze gutera mu nzego zitandukanye, ibyo kwishimira bakabishima, ahari intege nke naho hakagaragazwa, ahakeneye imbaraga zigashyirwa mo, n’ahakenewe ubuhwituzi bugakorwa, bityo abanyarwanda bose bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, kandi n’abanyantege nke ntibasigare.
Abanyarwanda aho bari hose ku isi, bazifatanya na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu birori bibahuza byiswe Rwanda Day, uyu mwaka biteganyijwe kubera mu Umujyi wa Buruseli (Bruxelles) mu Bubiligi, kuwa 10 Kamena 2017.
Inkuru dukesha Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi, iravuga ko icyo gikorwa kigomba kubimburirwa n’imyigaragambyo yo gushyigikira Nyakubahwa Kagame, iteganyijwe kuwa 07 Kamena 2017.
Iyi Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 9, izayibanjirije zagize umusaruro mu iterambere ry’u Rwanda, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yagiye izifatirwa mo, ahanini hagendewe ku butumwa Perezida Paul Kagame yageneraga ababaga bitabiriye ibyo birori.
Ku nshuro ya munani, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta California (USA) ku wa 24 Nzeri 2015, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakiriye Perezida Kagame baganira ku byiza by’umuco munyarwanda.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame avuga ko n’ubwo u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga, rudateze gucika intege, ahubwo rurushaho kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bibazo.
Yemeza ko u Rwanda atari igihugu gikeneye guhora cyakira ibyo gihawe gusa ahubwo ko na rwo rugomba kugera aho rugira ibyo rutanga.
Rwanda Day ku nshuro ya 7 yahurije abanyarwanda baturutse imihanda yose n’inshuti zarwo mu Umujyi wa Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi kuwa 03 Ukwakira 2015. Perezida Kagame abagenera ubutumwa, bw’uko abanyarwanda bose ndetse n’ababa mu mahanga igihugu cyabo kibazirikana kandi gikeneye umusanzu wabo mu kucyubaka, avuga ko n’abari hirya no hino ku isi badashyigikiye inzira u Rwanda rufite uyu munsi, nabo baruhawe mo ikaze, kuko rutigeze ruba ruto ku banyarwanda bashaka kubaka igihugu.
Rwanda Day yateraniye i Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 20 Nzeri 2014 yari ibaye bwa gatandatu, Perezida Kagame asaba abayitabiriye gutekereza cyane. Mu rurimi rw’icyongereza agira ati “Think big, think beyond yourself contribute to the wellbeing of your neighbour the same way he/she contributes to yours.”
Inshuro ya 5 Rwanda Day iba, yateraniye i Toronto muri Canada kuwa 28 Nzeri 2013, Perezida Kagame ahavugira ko n’ubwo u Rwanda ruhura n’ingorane z’abadashaka iterambere ryarwo, rurushaho kugira imbaraga zo gutera intambwe y’iterambere.
Agira ati “Uko urushaho gukubita u Rwanda, ikivamo ni abaturage bafite imbaraga, baharanira gukora kurushaho.”
Ku nshuro ya kane Rwanda Day yateraniye i Londres mu Bwongereza kuwa 18 Gicurasi 2013, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahamagarira Abanyarwanda guhindura imyumvire bagafata ingamba zo kwibeshaho, bihitira mo uko bashaka kubaho kuko kubeshwaho n’inkunga z’amahanga bisa no kwizirika ku ibere kandi umuntu nyawe agomba gucuka akibeshaho.
Perezida Kagame, asanga n’abatanga imfashanyo baba bafite izindi nyungu bagamije kuko nabo basa n’umubyeyi wakwishimira ko umwana we akomeza konka kugera abaye umugabo mu gihe umubyeyi nyawe yishimira ko uwo akunda akura akabasha kwibeshaho.
Abivuga muri aya magambo “Nidukomeza gutegereza ko abanyamahanga badufasha tuzaba dusa n’abashaka gukomeza konka kandi twarabaye abantu bakuru. N’abaduha imfashanyo nibabikomeza ubuziraherezo ntabwo bazaba bari kudufasha kuko ntibagakwiye kwishimira ko duhora dufashwa.”
Rwanda Day ku nshuro ya 3 yongeye guteranira muri USA, mu Umujyi wa Boston kuwa 22 Nzeri 2012 Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda, batitaye ku barunenga yise ‘detractors’ cyangwa se abanzi.
Ibi birori kandi byabaye akanya ko kumvisha Abanyarwanda baba hanze ko aribo shingiro ry’iterambere ry’igihugu cyabo, batitaye ku bibi bikivugwaho.
Perezida Kagame abivuga atya: “Mugomba kuvuga igihugu cyanyu neza ndetse mukanahagurukira kugikorera. Muraramuka mutabikoze, uzabibakorera azabikora nabi.”
Ku nshuro ya kabiri, Rwanda Day yateraniye i Paris mu bu Faransa, kuwa 11 Nzeri 2011. Perezida Paul Kagame ahavugira ko u Rwanda rw’uyu munsi n’ejo hazaza, ari u Rwanda rutanga amahirwe angana kuri bose, bituma n’abatishoboye badasigara inyuma, ahubwo nabo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Twabibutsa Rwanda Day ya mbere yateraniye i Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuwa 10-11 Kamena 2011, ari nayo yabumburiye izindi ifite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro, umurage wacu Ejo hazaza hacu”
Bimenyimana Jérémie


