Amakuru

Ngoma : Abaturage n’ubuyobozi bifatanije mu guhinga ibijumba

Mu mwaka washize wa 2016, Intara y’Iburasirazuba yahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa, ryatewe no kubura kw’imvura, ku buryo bamwe batatinye kuvuga ko hari inzara. Uko byakwitwa kose ni uko ibyo bihe bibi byasize bitanze isomo rikomeye, bityo hafatwa ingamba zikomeye kugira ngo, umutekano w’ibiribwa(Food security) usigasirwe, kuko burya ngo “utaranigwa agaranye agira ngo ijuru riri hafi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, Intara y’ibirasirazuba , buvuga ko ari muri urwo rwego  mu karere ka Ngoma hafashwe ingamba zikomeye harimo kuhira ariko hatirengagijwe no kubyaza umusaruro ubutaka bwa Leta bwegereye ibiyaga butakoreshwaga neza.

Abaturage mu maganda bahingira ibijumba

Bugira buti, “ Ubwo butaka ubu burategurwa ngo buhingwemo ibijumba n’imboga. Ibyo bikaba byarabaye amahire kuko ubutaka burahari, hakabamo imbaraga zituruka ku bufatanye bukomeye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda muri iki gihe cyahariwe ibikorwa byabo byitwa Army Week na Police Week.”

Tariki ya 27 Gicurasi 2017,  habaye igikorwa cyo guhinga ibijumba mu mu mudugudu witwa  mu murenge,  A kagari ko Mugatare, umurenge wa Mugesera cyitabirwa  n’abatur ahari site  ya hegitari 12 iteganyijwe guhingwamo ibijumba.  Guverineri KAZAIRE Judith  uyobora intara y’ibaruasirazuba, akaba yifatanyije n’abatugare mu guhinga no gutera imigozi y’ibijumba nyuma haba n’igikorwa cyo kwerekana uburyo bwo kuhira buzakoreshwa kugira ngo ibihe by’izuba bitazangiza iyo imigozi.

Ingabo zafatanyije nabo muri Army week

Igikorwa nk’iki cyo guhinga ibijumba kandi cyabereye kuri site ya Ruhinga, akagari ka Ruhinga, Mu murenge wa Zaza, ifite ubuso bwa hegitari 14, hafi ya zose zimaze guterwaho imigozi y’ibijumba. Kuri iyi site ya Ruhinga yo muri Zaza, ho hatangiye no gukoreshwa imashini zihinga kugira ngo intabire iboneke vuba. Abashinzwe iby’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma bakaba bamara impungenge abibaza uko iyi migozi y’ibijumba izakura kandi icyi ryatangiye, bababwira ko tekinoloji yo kuhira izakoreshwa yateganyijwe kandi ihari kuko yatangiye no gukoreshwa muri Mugesera.

Guverineri  w’intara y’iburasirazuba, Kazayire  Judith, ashimiraabaturage kuba baje  ari benshi  mu muganda  wo kongera umutekano w’ibiribwa.

N’Abanyamahanga ntibatanzwe

Agira ati,” Ndabasaba kuzirikana ibihe bibi by’igabanuka ry’ibiribwa byabaye mu Ntara, abasaba gufata neza iyo migozi y’ibijumba bahaye akazina k’akabyiniriro ka mwashonje ntaraza.”

Muri iki gikorwa   abaturage bishimiye iki gikorwa cyo  guhinga ibijumba n’ibikorwa bya Army Week na Police  Week bibafasha muri ubu buhinzi. Nk’uko babivuga, ibijumba ni igihingwa gihashya inzara kandi cyihanganira n’ibihe bibi by’izuba. Akarusho ariko ngo ni uko babona abayobozi bahagurukiye iki gikorwa.

Umwe yagize ati “Ntibisanzwe kubona Guverineri ahinga nyuma agafata n’imigozi y’ibijumba agatera kandi akabikorana umurava! Abasirikare n’abapolisi bo tuba turi kumwe buri munsi. Ibi bintu ni byiza tubona birimo imigisha.”

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM