Mwulire, ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, Intara y’iburasirazuba. Abaturage b’uyu murenge batunzwe ahanini n’buhinzi n’ubworozi n’ibindi bikorwa bakora mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu. Aba baturage, bavuga ko kugirango imihigo y’umurenge igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati yabo n’Ubuyobozi bityo buri wese agatanga umusanzu we.
Abaturage b’Umurenge wa Mwulire, basanga ari byiza kubona iterambere rigenda ribegera bigatuma ubuzima mu bijyanye n’ubukungu bwiyongera bakaba bagenda barushaho guhinduka mu mibereh , ibi byose bakabikesha umutekano basanga ugomba kwitabwaho by’umwihariko gutyo bakarushao gukora cyane kugirango batere imbere.
Mukagasana Olive, ufite imyaka 53, avuga ko atuye mu mudugudu wa Rebero, umurenge wa Munini . Agira ati, “ Nubwo ntunzwe n’ubuhinzi ariko nshimishwa n’ibyo nigezaho mbikesha gukora, ubuyobozi bw’ umurenge wa Mwulire bukaba bubidufashamo butanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.”
Naho Murengerantwali Celse, nawe utuye mu Kagali ka Bicumbi, ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wacu ukaba wariyemeje gufatanya n’abaturage mu kuwubungabunga .”
Kayitesi Dinah, utuye ku musozi wa Mwulire, avuga ko indoto za mbere yazikuye ku mutekano, izindi akumva yifitemo ubushobozi,.
Agira ati, “ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo ibyo tumaze kugezwaho n’ubuyobozi bwacu bizarambe ni uko umutekano dufite wakomeza. Dushima muri iki gihe imiyoborere y’umurenge wacu, ubu dufite Gitifu utugira inama kandi akayobora mu bwitonzi, ibi turabishima kuko bituma dukora imirimo yacu neza ntawe uduhungabanyije.”
Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu
Naho umuturage wo mu mudugudu wa Rebero, avuga ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu Mukashyaka Chantal.
Agira ati, “Icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi bwiza cyo guharanira iterambere ry’abaturage batuye umurenge wa Mwulire, niho hakomoka imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Mwulire”
Akomeza avuga ko kuva Giifu Mukashyaka Chantal, yatangira kuyobora Umurenge wa Mwulire, hari byinshi bigenda bihinduka,birimo kuba bamwiyumvamo kuko ibyo bakora babikora mu mutuzo bijyanye na gahunda zibanogeye , zirimo mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri kandi ibyo byose bakaba babikesha imiyoborere myiza.
Yongeraho ko bazagumya kugendana nawe muri gahunda z’umurenge , kandi bamusaba gukosora n’ibindi bigoramye kugirango bagire icyo bigezaho mu iterambere, ukosheje agahanwa hakurikijwe amategeko nihagire urenganywa ahubwo akagirwa inama gutyo umurenga ugakomeza gutera imbere abaturage ntibagire ubwigunge.
I Mwulire iyi nzu yashyizwemo umuriro na JADF Rwamagana
Kuradusenge, wo mu mudugudu wa Munini na Kanamugire Stanislas wo mu mudugudu wa Rebero, bavuga ko ibihe bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda ateza imbere abaturage.
Bagira bati, “ umurenge wacu ukomeje kugenda utera imbere, ubu turizera ko hazahinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabikorwa wacu, Mukashyaka Chantal kubera gahunda ze zihamye aho asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.
Umuyobozi mwiza,ageza ku baturage gahunda z’ibikorwa
Mu mvugo ye, Kampire Caritas, wo mu mudugudu wa Gisanza, Akagali kwa Mwulire, Umurenge wa Mwulire, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hose ku mihanda no mu migenderano hahora hakeye.
Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge wa Mwulire Mukashyaka Chantal, abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.
Nyirakubumba Béatrice, umwe mu baturage, avuga ko ikindi bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, ari uko iyo abaturage bageze ku murenge abaha serivisi nziza , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza umurenge wabo ku baje bawugana.
Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari , hari abayobozi bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Mwulire wiyemeje mu ntego zawo.
Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi. Ati, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Ati, “ Uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango cyane cyane hagati y’abagore n’abagabo yagabanutse tubikesha Mukashyaka”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Mukashyaka Chantal, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.
Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma ubukene n’ibigendanye nabwo byose, imitangire ya serivisi ikanozwa hose , kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, kuko byatuma n’abandi bose baza kutwigiraho. Tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.
Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi.
Agira ati, “ ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose gutyo tugafatana urunana tugamije kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net





munana calixte
June 6, 2017 at 4:24 pm
komereza aho turagushyikiye, muri mwulire turagakunda kuko uritanga binoze, kandi utangaservisi nnziza kabisa
sezibera thomas
June 6, 2017 at 4:27 pm
nuko nuko mugore mwiza uko uteza imbere mwurire biragusa
Rugira Jean Sauveur
June 9, 2017 at 5:40 pm
Ah, nibyo kabisa! N’ubundi uyu mudamu nta kuntu ataperfominga, yari yarabaye indashyikirwa mu bakozi b’Akarere mu 2016. Na mbere yaho agishinzwe abarimu, yabaye indashyikirwa mu rwego rw’igihugu mu guhemba abarimu ahabwa ishimwe by’umwihariko. Njye ndamuzi yanyakiriye kabiri mu biro kandi yampaye service nziza ntaha nishimye. Nakomereze aho……
Muhirwa chris
June 10, 2017 at 7:35 pm
Uyu muyobozi nanjye ndamwemera. Agira ubupfura butagira benshi kandi ni inyangamugayo. Imana imwishimire.