Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubutaka mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, abaturage bandikishije ubutaka bishimiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bya burundu.
Mu gutangiza iyi gahunda, bamwe mu baturage babanje gushaka ibyangombwa bijyanye no kuzuza amadosiye asabwa kugira ngo icyangombwa gisohoke.
Ibyangombwa abaturage basabwe ni ibyemezo by’amavuko, iby’uko umuntu ari ingaragu, ibyemezo by’abashyingiranywe, n’ibyo ubupfakazi ndetse n’iby’abatandukanye byemewe n’amategeko.
Visi meya Kayiranga Innocent na Muyombano
Ibi byatumye ku biro by’Umurenge wa Nyamabuye haramukiye umubare munini w’abaturage bashaka ibyo byangombwa maze barandikisha ku buryo bahise bahabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, bakavuga ko hari hashize igihe kitari gito barabibuze.
Iyi mitangire myiza ya serivisi yari ikwiye kuba ngarukakwezi kuko abakeneye ibyangombwa by’ubutaka ari benshi ugereranije n’uko byari bisanzwe bikorwa»
Muyombano Sylvain Umubitsi w’impapuro mpamo mu Ntara y’Amajyepfo, asaba abagiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bya burundu kubyaza umusaruro ubwo butaka kuko hari abandikisha ko bwagenewe ibikorwa by’ubuhinzi bakabuhindura ubwo guturwamo batabanje kubuhindura.
Ati, “:Twatangije iyi gahunda yo gushishikariza abaturage kwandikisha ubutaka kubera ko amakimbirane menshi yabaga ashingiye ku butaka kuri ubu ayo makimbirane yatangiye kugabanuka kuko abenshi bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent, avuga ko mu rwego rwo gucunga neza ubutaka hari amazu atuwemo n’imiryango ine mu Murenge wa Shyogwe batangiye kubaka ku buryo bifuza ko n’abifuza kubaka bagendera kuri icyo cyerekezo kuko aribyo bituma ubutaka burushaho gukoreshwa neza.
Muri iki cyumweru cyahariwe ubutaka, hakaba hazatangwa ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bigera ku bihumbi 4, muri aka Karere kandi harateganywa kubaka amazu ku buryo imwe izajya iturwamo n’imiryango 8, hitawe cyane kuri metero kare 300 zivuye kuri 600 zari zisanzwe zikoreshwa ku bifuzaga kubaka.
Kagaba Emmanuel

