Mu mahugurwa agenewe abanyamakuru ku mikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda yabereye mu karere ka Musanze, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco Nyarwanda yatangaje ko ijambo ‘Chargeur’ ridasanzwe rifite igisobanuro cyaryo mu Kinyarwanda rishobora gusimburwa n’ijambo ‘Indahuzo’.
Aya mahugurwa yamaze iminsi itanu yitezwemo impinduka mu mikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’uko bigaragazwa n’ umwitozo wakurikiwe n’isomo ryo kurema amuga (amagambo y’Ikinyarwanda ahuza inyito n’ibikoresho cyangwa ibisobanuro ibi n’ibi).
Aba banyamakuru bashakiraga amazina y’ibikoresho cyangwa ibikorwa byo mu nzego zikoreshwamo amagambo menshi y’amavamahanga nko mu butegetsi, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu/Ubucuruzi.
Bwana Sipiriyani Niyomugabo Intebe y’Umuco n’Ururimi
Mu magambo yatanzwe n’itsinda ryakoze ku rwego rw’Ikoranabuhanga, basuzumye igikoresho gisanzwe kifashishwa mu gushyira umuriro muri telefoni (Telephone) kizwi nka ‘Chargeur’.
Aba banyamakuru bamaze iminsi itatu bahugurwa ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda bavuze ko iki gikoresho kiramutse gihawe inyito y’Indahuzo byarushaho kumvikana neza mu Kinyarwanda kurusha uko kitwa ubu.
Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Prof Cyprien Niyomugabo wasuzumaga amagambo yacuzwe n’aba banyamakuru, avuga ko iri jambo ryujuje ibisabwa kugira ngo ryibonwemo na buri munyarwanda wese wumva ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yizeza aba batangazamakuru ko iri jambo rishobora kwemezwa nk’iryinjiye mu magambo y’Ikinyarwanda ndetse rikaba ryazashyirwa mu nkoranyamagambo Nyarwanda.
Aba batangazamakuru bari batanze andi magambo bumva ko yaba aboneye mu byiciro bitandukanye nko mu bukerarugendo bari bavuze ko hakoreshwa ijambo ‘Indangabihari’ aho gukoresha ‘Menu’ (inyandiko igaragaza ibiribwa cyangwa ibinyobwa biri mu nzu zibicuruza).
Bwana Niyomugabo, arasanga aho kugira ngo umuntu aze avuga menu, akavuga indangabihari, buri wese yakumva icyo bisobanura kuko iyo menu igaragaza ibihari koko kandi buri mwenerurimi yagira uruhare mu kurukungahaza.”
Iyitwaga Sharijeri ishobora kubonerwa izina mu kinyarwanda ikitwa Indahuzo
Akomeza avuga ko buri mwenerurimi agira uruhare mu kubungabunga ururimi rwe kavukire no kurukungahaza kuko hari amagambo cyangwa ibisobanuro biba bidafitiwe iryuga riboneye bityo ko itsinda ry’abantu bashobora kugira uruhare mu gucura amuga runaka bitewe n’ibisobanuro by’iryo jambo ryaburiwe inyito nyayo.
Atanga urugero rw’ijambo ‘Ingaru’ ryaturutse mu mvugo zakunze gukoreshwa n’abana bita abo ku muhanda, avuga ko ryuzuje ibisabwa kugira ngo rikoreshwe mu Kinyarwanda.
Yongera ho ko Ururimi ari umutungo rusange ntawe ushobora kurugukomaho, gusa abenerurimi baba bafite inshingano zo kubungabunga ururimi rwabo.
Carine Kayitesi umwezi.net
Indahuzo


