Amakuru

Ingengo y’imari 2017/18 yamurikiwe Inteko hari byinshi bizakorwa

Tarii ya 8 Kamena 2017, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Gatete Claver  yeretse Inteko ishinga amategeko na Sena uko ingengo y’imari ya 2017/18 iteye  n’ibikorwa Guverinoma iteganya gukora.

Muri rusange  Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017/18 ingana na miliyari 2.094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongereyeho agera kuri miliyari 140.7 Frw bingana na 7%, ugereranyije na miliyari 1954.2 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka ushize.

Aya mafaranga ngo azava  imbere mu gihugu ni   66% angana na Miliyari 1 .375.4 Frw, azava ku misoro n’ibindi binyuranye Leta ikuraho amafaranga.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Gatete Claver

Ibikora bisanzwe bya Leta birimo mishahara, ikiguzi cya Serivise,  utunozangendo, uduhimbazamushyi n’ibindi bigenerwa abakozi ba Leta nibyo byagenewe amafaranga menshi kuko byagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1. 125, angana na 54% by’ingengo y’imari  yose. Aha hiyongereyeho Miliyari 131 ku yagiye muri iki kiciro mu mwaka w’ingengo y’imari ushize 2016/17.

Minisitiri w’Imari,  avuga ko aya mafaranga  azafasha mu gutegura amatora ya Perezida wa Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 4 Kanama 2017,akazadasha kandi  mu guteganya amafaranga y’imishahara no kwishyura imirimo na Serivisi kubera ibigo bishya byashyizweho n’amavugurura yakozwe mu bigo bitandukanye.

Naho amafaranga ateganyirijwe gukoreshwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta mu bikorwa by’ubucuruzi , azagera kuri miliyari 931 z’amafaranga y’u Rwanda gusa, akaba angana na 44.4% by’ingengo y’imari yose ya 2017/17.

Mu mafaranga miliyari yagenewe ibikorwa by’iterambere n’ishoramari rya Leta, Minisitiri Claver Gatete avugga ko  agenewe ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagenewe miliyari 52.9% Frw, aha hazongerwa umusaruro w’imbuto n’indabo, kongera ubuso buhingwaho icyayi, gukomeza gutegura no kwakira inama mpuzamahanga n’ibindi.

Urwego rw’ubuhinzi rwagenewe amafaranga agera kuri miliyari 110.5 Frw akazakoreshwa mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku musaruro w’ubuhinzi, kongera ubuso bwuhirwa harimo Ha 1367 ku misozi na Ha 3106 mu bishaka ndetse no gutanga ibikoresho byifashishwa mu kuhira ku buso bwa Ha 5 844. Harimo n’ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubworozi, gukomeza u bushakashatsi mu gutubura imbuto no gutanga inyongeramusaruro.

Urwego rw’ingufu rwagenewe miliyari 84 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, hibandwa cyane cyane ahari ibikorwa rusange nk’inganda, amashuri n’amavuriro. Kwegereza abaturage uburyo bushya busimbura amakara no gukomeza kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu nirwo rwagenewe menshi, ni miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali n’icya Kamembe no kwagura ingendo za Rwandair hirya no hino ku isi, gusana no kwagura imihanda itandukanye ifasha ubuhahirane mu gihugu ndetse no hanze no kunoza uburyo rusange bwo gutwara abantu cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Urwego rw’amazi isuku n’isukura rwagenewe miliyari 30.4 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo gukomeza imishinga igamije kongera amazi meza mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi, gusana ibikorwaremezo by’amazi, gukomeza gukwirakwiza amazi mu cyaro hibandwa cyane mu turere dufite ikigereranyo cy’abaturage bafite amazi meza kiri munsi ya 70%.

Urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 193.6 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka amavuriro n’ibitaro hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegereza abaturage Serivisi z’ubuvuzi, gukomeza kurwanya imirire mibi no kugwingira ku bufatanye na Banki y’isi. No gukomeza kongera umubare w’abakozi bafite ubushobozi mu mavuriro n’ibitaro.

Urwego rw’uburezi rwagenewe miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gusana no kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero hirya no hino mu gihugu, gukomeza kwita ku ireme ry’uburezi batanga imfashanyigisho mu mashuri atandukanye no gukomeza kongerera ubumenyi abarimu, gukomeza kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse no gutanga ibikoresho bikenerwa muri ayo mashuri, gukomeza gufasha Kaminuza y’u Rwanda kwiyubaka twibanda mu masomo y’ubushakashatsi muby’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% muri uyu mwaka wa 2017 na 6.8% mu 2018.

Ibiciro ku masoko byo bizazamuka bigere kuri 7% mu 2017, ngo bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku biribwa, ariko mu mwaka utaha wa mu 2018 bizagera ku gipimo cya 6%.

Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga (trade deficit) kizagabanukaho ku gipimo cya 24,2%, ahanini bitewe n’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bizazamukaho 21,85%.

Ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga bizagabanuka ku gipimo cya 3% mu 2017 ariko mu 2018 bwo biziyongera ku gipimo cya 10,1%

Kagaba Emmanuel

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM