Amakuru

Munini: Intore zo ku mudugudu ziyemeje kwitabira amatora kandi zitora ingirakamaro

Mu murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru, intore zo ku mudugudu zisaga ibihumbi 125 ziyemeje kwitabira amatora kandi zitora ingirakamaro

Ibi nibimwe mu byo intore zo ku mudugudu mu murenge wa Munini zahigiye imbere y’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu muhango wo kuzituma ku rugerero.

Uyu muhango wabaye tariki ya 8 Kamena 2017  nyuma y’iminsi zari zimaze  zihabwa inyigisho ku burere mboneragihugu.

Muri uyu muhango,  intore zo ku mudugudu zahize imihigo itandukanye irimo gushishikariza abaturage kurangwa n’isuku, gutanga ubwisungane mu kwivuza  ariko zigaragaza ko umuhigo uhatse iyindi ari ukwitorera abayobozi bazazifasha   kugera ku iterambere rirambye.

Izi ntore zagagaragaje  ko ziteguye  kuzatora kandi ko ibisabwa kugira ngo zitore   birimo kwikosoza kuri lisiti z’itora zamaze kubikora kandi ko ziteguye kwishyiriraho  abayobozi bazibereye.

Bamwe mu ntore zo ku mudugudu

Izi  intore zo ku mudugudu zashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye itorero mu  Rwanda  himakazwa indangagaciro nyarwanda  ndetse n’umuco wo kugabirana, agahagarika Jenoside yakorerese abatutsi mu 1994 .

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,  Francis Habitegeko, Umuyobozi asaba izi ntore gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo ziyemeje  na gahunda za leta zose  kandi zikitabira amatora  zitora  ingirakamaro.

Agira  ati, ” Turanashimira ko mwitabiriye iri torero, turabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe kugira ngo mwiteze imbere aro by’umwihariko murasabwa kwitabira ibikorwa by’amatora mutora ingirakamaro.”

Intore

Akomeza abwira abaturage ko gutora ingirakamaro ari ugutora ejo heza kandi ko ibikorwa by’iterambere bizakomeza kubageraho kuko gutora ingirakamaro bivuze gutora uzabagezaho amashanyarazi , uzabagezaho amazi meza uzabaha ibitaro by’akataraboneka bigiye kubakwa kano ku munini ndetse n’umuhanda wa kaburimbo.”

Yongeraho ko intore zigomba   kubungabunga umutekano mbere y’amatora, mu gihe cy’amatora ndetse na nyuma y’amatora kugira ngo zikumire uwo ari wese washaka gusenya ibyo iterambere n’imibereho myiza igihugu kimaze kugeraho.

Muri uyu muhango abaturage borojwe n’umukuru w’igihugu binyuze muri gahunda ya Girinka munyrwanda boroje bagenzi babo mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kugabirana.

Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku isonga mu gutangiza itorero ku mudugudu, Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba yarishimiye iki gikorwa ubwo yatumaga intore ku rugerero mu murenge wa Cyahinda  ,akaba asaba utundi turere gutangiza ibikorwa nk’ibi.

Kagaba Emmanue, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM