Tariki ya 06/06/2017, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alivera, ari kumwe n’ihuriro ry’abanyamakuru n’abahanzi baharanira imibereho myiza; bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Musha mu nteko rusange ndetse anabaganiza kuri gahunda za leta zitandukanye.
Ministri Mukabaramba n’abandi bayobozi
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagaragaje ibyakozwe mu bijyanye no gukangurira abaturage mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza birimo, inama zitandukanye zahuje ubuyobozi bw’Akarere, RSSB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, inama zakozwe ku rwego rw’imirenge yose, gutangiza ku mugaragaro umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017/2018; kwandikira amakoperative, amatorero n’amadini babasaba kugira uruhare muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no kubishishikariza abayoboke babo n’ibindi.
Agaragaza kandi ingamba Akarere gafite zirimo gukomeza ubukangurambaga mu baturage, gukorana n’inzego zitandukanye zirimo CNF, NYC; gukora urutonde rw’abataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bityo bakegerwa ndetse no gukora raporo ya buri cyumweru y’aho gutanga umusanzu bigeze.
Minisitiri Mukabaramba Alivera , Asaba abaturage bose gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cy’ijana ku ijana.
Itorero ryasusurukije uwo umunsi
Agira ati,” mbasabye kandi kurwanya imirire mibi, Kurinda abana imirimo ivunanye no kubahiriza uburenganzira bwabo, kugira isuku no kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi ko inyubako za leta n’amashuli byaba intangarugero.
Ubukangurambaga bwakozwe ku bufatanye bw’abayobozi, abanyamakuru n’abahanzi, bukaba bwarangiye hatanzwe amafaranga 6.079. 000 y’ubwisungane mu kwivuza. Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n’inzego z’umutekano; abanyamakuru n’abahanzi, abayobozi b’ikigo gishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima (RSSB), Komite nyobozi y’Akarere, Ubuyobozi bw’umurenge wa Musha n’abaturage muri rusange.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


