Amakuru

Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo gikomeje gutera ingaruka zikomeye mu muryango

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donathille, avuga ko ikibazo cy’amakimbirane agaragara mu ngo z’abashakanye muri iki gihe giteye impungenge bitewe n’uko gikomeje guteza ingaruka mbi zikomeye.

Ibi yabigarutseho  tariki ya 09 Kamena 2017, mu Karere ka Gisagara, ari kumwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) abereye umunyamuryango, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, aho ryakoze ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishingamategeko

Depite Mukabalisa, yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane akomeje kugaragara mu miryango, avuga ko gihangayikishije, anagaragaza icyaba umuti wo kuyakumira.

Agira ati, ati, “Ni ikibazo abantu bakwiye gukomeza gusesengura bakareba impamvu zikomeje kibitera kugira ngo bagerageze kurwana n’izo mpamvu aho kurwana n’ibyo tubona by’ingaruka gusa.”

Abwira  abaturage ko bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko akomeje gutera ingaruka abana babakomokaho aho bamwe bajya kuba mu buzima bwo mu muhanda abandi bakajya kuba indaya cyangwa bagahunga imiryango yabo.

Akomeza avuga ko  ayo makimbirane ariho abyara  ingaruka mbi zirimo no kwicana kw’abashakanye cyangwa abana bakica ababyeyi babo kandi ko kuba mu gihugu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda zitateguwe byaba bifitanye isano n’ayo makimbirane akomeje gufata intera mu miryango,  muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 20 FFRP imaze ishinzwe, bari gutanga inyigisho ku miryango kugira ngo yite kuri icyo kibazo kandi bari kubikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Depite Mukabalisa, avuga ko   kugira ngo amakimbirane yo mu miryango akumirwe, hakenewe uruhare rw’abanyamatorero n’amadini kuko bahura n’abantu benshi kandi babumva.

Ati “Twagerageje no kureba abafatanyabikorwa banyuranye, harimo n’abayobora amatorero n’amadini kubera ko babasha kubona abantu benshi, kugira ngo ibyo babibakangurire kuko abo bigisha baranabumva cyane. Dushaka ubufatanye n’inzego zose zishoboka kugira ngo icyo kibazo abantu bumve ko ari ikibazo kibangamiye umuryango n’iterambere ry’Igihugu cyacu”.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM