Amakuru

Imbuto z’amacunga zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu

Umuganga Dupont Jiles wo mu gihugu cy’Ubufaransa , avuga ko Icunga ari rumwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi  kandi rikungahaye cyane kuri vitamini nyinshi zitandukanye ariko cyane cyane vitamine C, ifite imbaraga zo gukingira umubiri indwara z’Asima, Inkorora y’igikatu, igituntu, umusonga, rubagimpande.

Agira ti, “ ni vitamine ifasha abantu kwituma neza, gukumira indwara z’igisukari, umuvuduko udasanzwe w’amaraso n’izindi. Abantu bakunda inzoga ngo iyo banyoye ku mutobe w’amacunga,  inyota yo kurarikira inzoga iragabanuka cyane  kadi kuyarya kenshi urya  bituma indwara y’ibicurane igabanuka.”

Imbuto z’amacunga zigira ibirinda umubiri w’umuntu

Akomeza  avuga ko amacunga agira ibirinda umubiri ku buryo butangaje aho afasha mu kurinda ingirangingo nto z’umubiri kudahungabana , akagirs umunyu wa Kalisiyumu, ifasha amagufa n’amenyo gukomera no gukura neza. Hakaba  harimo icyo abahanga bita acide folique ituma ubwonko bukora neza.

Urubuga nkoranyambaga doctissimo.fr  rwemeza ko  mu rubuto rw’icunga habamo ku buryo buhagije umunyu wa Manyeziyumu ugira uruhare mu gutuma amaraso atembera neza mu mitsi no mu turandaryi duto.Uru rubuto  rwunganiwe n’ibyo umuntu arya bindi,  bifatanya mu gutera imbaraga zidasanzwe . Icunga rigira vitamine B6, ituma (Oxygene) igera mu bice byose by’umubiri. gutyo agaciro ntungamubiri kaboneka mu cunga  ubigereranije na garama 100 zarwo, usangamo vitamine A, vitamine B ingana na Thiamine 0,08mg, vitamine C ihwanye na mg 49, Karisiyumu ingana na MG 33,fosifori ifite ikigero cya miligarama 23, hakiyongeraho potasiyumu ingana na miligarama 300.

Ibyiza byo kurya amacunga ni byinshi nk’uko abahanga mu bumenyi bw’imbonezamirire babivuga kuko  uru rubuto  rugizwe na 85% by’amazi kandi umutobe w’amacunga ukaba ubonekamo intungamubiri nyinshi umuntu atapfa kubona mu zindi mbuto izo arizo zose.

Na nonene kandi, ngo  isukari iboneka mu macunga ingana na garama 8,5 kugera ku gipimo cya garama 12 muri garama 100 wafata z’urwo rubuto. Gusa, ngo ibyo byose biboneka mu icunga rihiye neza. Ikindi kivugwa kuri iyo sukari iba mu macunga, ngo ni uko itera ingufu mu mubiri ku buryo bworoshye.

Naho ku myunyu ngugu iboneka mu icunga, hari Kalisiyumu yihariye ubwayo garama 40 kuri garama 100 ziba zatanze ikigero ngenderwaho. Icunga rifite na Potasiyumu, Fosifori na Manyeziyumu iboneka muri urwo rubuto ku kigero kinini cyane. Ubutare (feri) iri ku kigero cya mg 0,3 kuri garama 100 ziba zafatiweho igipimo ngenderwaho. Mu icuga kandi habonekamo cuivre, Zinc, Manganeze, Iode ndetse na Sélénium, ibonekamo ibyitwa  Fibres  biri ku kigero gihagije, kigera kuri 50%. Umumaro wazo akaba ari uwo gutuma amara akora neza bityo imyanda isigara ku byo umuntu aba yariye igasohoka nta ngorane.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top