Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kibangu hatashywe ikiraro cyo mu Kirere cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga Bridges to prosperty.
Uhagarariye uyu mushinga Stephanie, avuga ko bamaze kubaka ibiraro 4 mu Karere ka Muhanga kuko hari n’ibindi 2 birimo kubakwa ariko bagenda bakora icyo gikorwa mu Gihugu cyose bakaba babona byaratanze umusaruro kuko akenshi babikora ahantu igihe imvura yaguye huzura.
Ngarukuye JMV, umwe mu baturage, ashima Leta yabazaniye kino kiraro kuko uyu mugezi wuzuraga abana bakabura uko bajya kwiga.
Ati, “n’ abakozi bakabura uko bajya ku kazi ndetse n’abagiye mu mirimo yabo ya buri munsi ntibabone uko bajyayo ndetse n’amamotari batwara abagenzi byarababangamiraga akaba ariyo mpamvu nshima Leta y’Ubumwe yatuzaniye iki kiraro kuko ari igisubizo ku bantu bose bahatuye.”
Umujyanama wa Komite Nyobozi, Biziyaremye Gonzague, ashima igikorwa cyiza cyakozwe, kuko byose biterwa n’imiyobiorere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, asaba buri wese wahawe ubumenyi kubukoresha afatanije n’abandi baturage bahatuye bakajya babungabunga iki kiraro kugirango kitazangirika kandi gifite umumaro munini
Agira ati, “Iki kiraro cyatwaye amafaranga asaga miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw),yibutsa ko mu Karere harimo ibiraro 4 bimaze kuzura kandi ko hari hari n’ibindi 2 birimo kubakwa.”
Kagaba Emmanuel

