Kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena, 2017 Ishyaka PS Imberakuri ryafashe umwanzuro ko ntamukandida izatanga mu matora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe muri kanama uyu mwaka.
Ni icyemezo bafashe bivuye mu bitekerezo by’abarwana shyaka, bavuzeko bagiye gushyira imbaraga muyandi matora arimbere y’abadepite .
Mukabunani Christune, Perezida wa PS Imberakuri
Impamvu nyamukuru batazatanga umukandida ni uko bataritegura neza kuko bashaka gushyira ingufu nyishi mu matora y’abadepite bakazabona gutanga umukandida bamaze gukura inzitizi zose munzira nk’uko babyivuguye.
Mukabunani Christine. umuyobozi wa PS imberakuri Yagize ati”Twahisemo kudatanga umukandida kugira ngo tubanze dukure inzitizi mu nzira twiegeranye ingufu neza, amatora y’ubutaha tuzamutange twiteguye neza dufite imbaraga zihagije. Abarwanashyaka ba PS imberakuri twirinze kugaragaza uwo tuzashyigikira mu matora kuko tutaramenya neza abakandida abo aribo,akaba ariyo mpamvu abarwanashyaka bacu kubera ubushishozi mbaziho nabo bafite uburenganzira bwo kuzatora uwo bashaka babonamo ububasha n’ubunyangamugayo
Yavuze ko nta ngingimira batewe no kuba badatanze umukandida kuko bafite gahunda bagenderaho, kandi ko atari ubushobozi buke bubiteye kuko ngo bafite abarwanashyaka bahora biteguye .
Yanongeyeho ko bitazatuma ishyaka ryabo ricika intege kuko bagiye gushyiramo agatege bakora cyane bitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha wa 2018.
Abayoboke mu cyumba inama yabereyemo
Habineza Joseph Umurwana shyaka wa PS imberakuri yavuze kudatanga umukandida ari igitekerezo bahuriyeho bose kuko babanje kubiganiraho bungurana ibitekerezo basanga gutanga umukandida ataringo bwa muri uyumwaka ahubwo bagomba kwimenyekanisha birushijeho,bityo bakazatanga umukandida ubutaha,aha bakaba bose bahamagariwe kwitegura neza amatora bakuzuza ibisabwa hakiri kare nk’abayoboke basobanutse, no kuzatora Ingirakamaro kandi bakazatora neza
Nyuma y’uko abayoboke b’Ishyaka PS Imberakuri bari bamaze kugera ahakorera A LINK HOTEL, bamaze gutegurirwa aho bagomba gukorera kongere yabo, ndetse abenshi muri bo bakaba bari bamaze gufata ibyicaro, n’abanyamakuru bahageze,nibwo haje nyiri iyi nyubako.
N’umujinya mwinshi, akihagera yahise ategeka buri wese gusohoka ,yewe ntiyigize aha n’agaciro ubuyobozi bwa A LINK HOTEL busanzwe bufite mu nshingano ubucuruzi buhakorerwa, nta kuzuyaza yafunze imiryango y’inzu arigendera,asiga atanze itegeko ko ntawemerewe gufungura aho assize afunze.
Meya wa Gasabo yarahagobotse asubiza ibintu kumurongo gahunda zirakomeza
Mu gihe kitarambiranye cyaranzwe no kwihangana kwabayoboke b’ishyaka PS Imberakuri,Umuyobozi waryo Christine MUKABUNANI yakoze ibishoboka byose ,amenyesha inzego zifite mu nshingano zazo gukemura ikibazo bari bahuye nacyo,bidatinze hatangwa amabwiriza y’uko igikorwa cyabo cyakomeza nta yindi nkomyi ,akaba yabwiye abarwanashyaka bose ko, itegeko ribakumira ryari ryatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura.
Hagati aho ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri ryanenze cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura bwari bwatanze amabwiriza yo kubuza kongere yabo guterana kubintu bidasobanutse
Carine Kayitesi
Umwezi.net


