Amakuru

Cyeru/Burera : Ubuyobozi n’abaturage , intambwe ku ntambwe mw’iterambere ryabo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeru, Akarere ka Burera  , buvuga ko kugirango imihigo yawo igerweho ari ngombwa ko habaho ubufatanye hagati y’ abaturage n’Ubuyobozi bityo buri wese agatera intambwe  atanga umusanzu we hagamijwe iterambere.

Umurenge wa Cyeru, , ni umwe mu Mirenge  igize Akarere ka Burera . Abaturage bagize Umurenge wa Cyeru, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi abandi batunzwe  n’imirimo ihemba bakorera hirya no hino mu gihugu, ubucuruzi buciriritse ndetse n’ibimina bibafasha kugera ku gishoro.

Nzeyiamana Théogène ,E.S- w’umurenge wa Cyeru

Abaturage b’Umurenge wa Cyeru,  barashima  uko iterambere rigenda ribageraho, ubuzima bugakomeza kugenda  bagasanga umutekano ariwo  bakesha  ibyo bageraho byose ukwiye kubumbatirwa by’umwihariko nabo bagashyiraho akabo bakora   kugirango iterambere rirusheho kubageraho.

Nyiramana Flora, ufite imyaka 43, atuye mu Kagali ka Kabutare. Avuga ko ashimishwa n’ibyo yigezaho abikesha gukora  bityo ubuyobozi bw’ umurenge wabo  bukaba bwariyemeje gutanga serivisi nziza no guteza imbere ibikorwa by’amajyambere.

Agira ati, “Gukora abantu bafite umutekano niyo soko y’ terambere tugenda tugeraho,tugasanga umutekano ukwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye umurenge wacu ukaba  wariyemeje   gufatanya n’abaturage muri gahunda z’imiyoborere myiza umutekano ukabungwabungwa uko bikwiye.”

Mukabaramba Yvonne wo mu Kagali Runyange, agira ati,“Indoto za mbere nzikura ku mutekano, izindi nkumva nifitemo n’ubushobozi, Ubushobozi bwa mbere ni ibitekerezo bizima kuko iyo ufite ubushake n’ibitekerezo ibindi birizana. Kugira ngo byo tumaze  bizarambe  ni uko umutekano dufite  wakomeza.

Naho umuturage wo mu Kagali  ka Ndongoz, avuga ko iterambere bagenda bageraho ryihuta ku muvuduko ushimishije barikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge uyobowe na Gitifu wabo Nzeyimana Théogène

Agira ati, “ Ubuyobozi bwacu bufite Icyerekezo  (vision) nziza i yo guharanira iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Cyeru,niyo mpamvu  dufite  imbaraga zo gukora ibikorwa by’iterambere bigaragara mu Murenge wa Cyeru .”

Akomeza avuga ko nubwo Gitifu  Nzeyimana, amaze igihe gito atangiye kutuyobora mu  murenge  hari byinshi bigenda bihinduka,bigatuma  bamwiyumvamo kuko  hashyizweho gahunda zibanogeye  kandi zigakorwa neza,  nka  mituweli,umutekano wakajijwe, kugira isuku mu ngo no ku mubiri Ibyo byose babikesha imiyoborere myiza.

Kasine Mireille, wo mu Kagali ka Runyange, avuga ko ibihe bitandukanye byerekana ko umuyobozi uhamye ugendanye na gahunda biteza imbere abaturage.

Ati,  umurenge wacu  rwose ukomeje kugenda utera imbere, ubu hamaze guhinduka byinshi mu gihe gito tubikesha umunyamabanga nshingwabkorwa wacu,  kubera gahunda ze aho ahora asaba abaturage guhaguruka bagafatanya mu iterambere ry’umurenge bakagendera kuri gahunda  kuko ibikorwa byose aribo bigenerwa.

Mu mvugo ye, Mukamazimpaka Divine, wo mu Gatare, agira ati, “Umuyobozi wacu adukangurira kugira isuku ahantu hose haba mu ngo, ku mubiri no mu myambarire, aho dukorera (Butiki, resitora, utubari). Ubu aho unyuze hoze ku mihanda no ku nkengero hahora hakeye  kuko badukanguriye  kwirinda kujugunya  uko tubonye   imyanda no gukora isuku   hagakoreshwa  inama biciye mu nteko z’abaturage no mugoroba w’ababyeyi.”

Abandi baturage bemeza ko umuyobozi w’umurenge  wabo abagisha inama cyangwa akaganira n’ababakuriye kugirango ibikorwa biteganyijwe babyibonemo akaba ariyo mpamvu bagenda batera imbere.

Mukarugwiza Béatrice, umwe mu baturage, avuga ko abaturage ikindi  bashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, ari  uko mu gihe gito amaze, ari serivisi nziza bahabwa iyo bageze ku murenge , bakifuza ko byakomeza kugirango bigumye guhesha isura nziza umurenge ku baje  bose bawugana bashaka serivisi.

Agira ati, “Ariko nubwo ku murenge batanga servisi nziza, hamwe na hamwe mu tugari  no mu midugudu , hari abayobozi bamwe  bagisiragiza abaturage, ibyo bikaba bikwiye gukosoka kuko bitajyanye n’miyoborere myiza Umurenge wa Cyeru wiyemeje mu ntego zawo.

Abaturage b’umurenge wa Cyeru

Undi muturage, yemeza ko umurenge wabo ugenda utera imbere, ibyo bakabikesha ubufatanye n’abaturage n’ubuyobozi. Ati, inama zikangurira abaturage kubana mu mahoro zisigaye zibera mu midugudu binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Ati, “ Uyu mugoroba wafashije benshi kuko amakimbirane yarangwaga mu miryango  cyane cyane hagati y’abagore n’abagabo bari babanye nabi  agenda agabanuka,”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Nzeyimana Théogène, avuga ko imyumvire y’abaturage ku iterambere yazamutse ku buryo ubu bakora bagamije kwizamura kandi bakubahiriza gahunda za Leta uko bazisabwa.

Agira ati,” Buri wese arasabwa kubigira umuhigo tukarwanya twivuye inyuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, imitangire ya serivisi mbi ikarwanywa, kugira ngo twubake Igihugu cyacu gishingiye ku mitangire ya serivisi nziza, tukaba nkore bandebereho kandi tuzirikana ko tugomba gutera intambwe idasubira inyuma yo kunoza iterambere.

Cyakora, agaya bamwe mu baturage bahungabanya umutekano kubera ubusinzi, amakimbirane mu ngo n’ abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kimwe n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi. Ati, “ndasaba abaturage kwita ku mutekano, kurangwa n’isuku kandi bakihesha agaciro aho bari hose.”

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM