Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’ibigo bishamikiyeho bashishikajwe no kwigenzura ku bikorwa bitandukanye no kwigira ku bandi kugirango barusheho kunoza serivise batanga ku babagana.
Mu bahawe amahugurwa kuri uyu wa 14 Kamena 2017 barimo, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abacungamutungo b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye,ibigo nderabuzima,imirenge, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku karere n’imirenge,abakozi bashinzwe uburezi n’imibereho myiza.
Amahugurwa yari agamije kwigenzura no kwigira ku bandi mu kwego rwo kunoza inshingano zabo.Mu biganiro byatanzwe birimo: imitangire ya serivisi, kwigenzura no kwigiranaho n’ Imicungire za gahunda za leta zigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Atangiza aya mahugurwa, Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda yaje igamije guha abakozi ubushobozi binyuze mu kwigenzura no kwigiranaho mu mirimo bakora.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatanzwe, abahuguwe barahamya ko bahawe impamba izabafasha kurushaho kunoza serivisi mu nshingano zabo za buri munsi.
Aya mahugurwa ateganywa n’iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nomero 003/001/16 ryo kuwa 6 Nzeri 2016 rigamije uburyo bwo kunoza imitangire ya serivisi, imikorere n’icungamutungo mu nzego z’ibanze.
Kagaba Emmanuel

