Biramenyerewe ko hari abitwaza idini ya Islam, bakishora mu bikorwa by’urugomo hirya no hino ku Isi. Umuryango wa islam mu Rwanda wo watangije gahunda nshya yo gukoresha inama y’ihuriro ry’Abayisiramu mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi kwa Ramazani, bakigira hamwe ibijyanye n’idini ya Islam n’imibereho y’abayisiramu. Muri iki gihe rero uko u Rwanda rutera imbere ni nako idini ya Islam nayo itera imbere mu nzego zitandukanye.
Abayisilamu baturutse impande zose z’igihugu bateraniye i Kigali, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo barebera hamwe uko iterambere ry’abayisilamu ryazamuka, no gushakira hamwe icyakomeza kubahuza kugira ngo umuryango wabo ukomeze utere imbere, kandi ni mu gihe kuko Islam ari umwe mu miryango imaze imyaka myinshi ku Isi, ikanagira abayoboke benshi hirya no hino.
Ikindi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayisilamu baganiriye n’itangazamakuru, Islam ifite umwihariko udakunda kuboneka mu yandi madini, w’uko urukundo rwabo ari ntamakemwa, bityo kuri bo bakabona ko guhura mu gihe nk’iki bifite umusaruro mwiza, kuko basanga bafite umwanya uhagije wo gusabana no kungurana ibitekerezo.
Iryo huriro rifite insangamatsiko igira iti “twubake Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, dusigasire ibyagezweho, duharanire iterambere rirambye“.
Mufuti w’u Rwanda Sheikh S. Hitimana afungura ku mugaragaro iri huriro, avuga ko rizajya riba buri mwaka, rigahura mu kwezi kwa Ramazani, yongera ho ryemewe n’itegeko rigenga Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda.
Akomeza avuga ko iri huriro rizibanda ku kwiga uko imibereho myiza y’abayisilamu mu Rwanda yazamuka, hagendewe ku byifuzo byabo.
Mufuti araburira abishora mu bikorwa by’ubuhezanguni bagakora iterabwoba babyitirira idini ya Islam.
Yemeza ko mu myemererere ya Islam ibyo bikorwa bitemewe, ababikora baba bafite inyungu zabo bwite, cyangwa bakaba bahuye ni inyigisho mbi zibayobya.
Aragira ati:”Ubu umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda wahagurukiye icyo kibazo ku buryo twizeye ko kitazongera kugaragara, dore ko ubu inzego z’umutekano zivugako kimaze guhashywa ku kigereranyo cya 90%”.
Idini ya Islam mu Rwanda ni rimwe mu madini akunda kuboneka mu bikorwa byo kuzamura igihugu, bibanda cyane mu bikorwa bikura abanyarwanda mu bukene; uburezi; ubuvuzi n’ubucuruzi. Ubu mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko ushaka ibikoresho bitandukanye kandi byiza, abariza ku bacuruzi b’abayisilamu, kubera ubunyangamugayo bubaranga.
Carine Kayitesi

