Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wahujwe n’uwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, ababyeyi bakanguriwe guha uburere bwiza abana kugira ngo babategurire ejo heza.
Ku rwego rw’Akarere ka nyagagatare. uyu muhango wizihirijwe mu murenge wa Mimuli ukaba wari ufite insanganyamatsiko “Twubake u Rwanda rw’ejo ,turinda ibyagezweho mu kurinda umwana”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Musabyemariya Domithille yibukije ababyeyi ko abana bakwiye kujyanwa ku ishuri kandi bakibuka kubaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bwabo kuko ari bwo bazaba bari kububakira ejo heza.
Umunsi w’umwana w’umunyafurika wahujwe n’uwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse banasobanurirwa uburenganzira bw’umwana n’ibihano ku wamuvukije ubu burenganzira.
Itegeko no 13/13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigena umurimo mu Rwanda rivuga ko umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragaraho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi azahanishwa kwihanangirizwa no kugawa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda no gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi (10,000)n’ubuyobozi bw’umudugudu akishyurwa kuri konti y’Akarere.
Abana kandi basabwe kumvira ababyeyi babo birinda uwo ari we wese wabashora mu mirimo mibi cyangwa ibatesha agaciro nk’ubusambanyi no kubagurisha. Muri uyu muhango hanishimiwe ko abana bamaze kumenya uburenganzira bwabo ndetse abenshi bakaba bari mu mashuri bakaba banafite abayobozi babo mu nzego z’ubuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Abana inahagarariwe mu mirenge batuyemo ku buryo umubare w’abana bahohoterwa wagabanutse banashishikarizwa gukomeza gukorana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ku hashobora kugaragara icyahungabanya uburenganzira bw’umwana.
Kagaba Emmanue, umwezi.net