Amakuru

Nyaruguru : Abaturage barasabwa kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho

Ubwo yasozaga  itorero ry’intore 6829 zituruka mu midugudu 27 igize umurenge wa Ruheru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François,  yabwiye abaturage  ko bakwiye kwishimira ibyiza igihugu cyagezeho kandi bakaba aba mbere mu kubisigasira kuko atariko byahoze.

Yibutsa abaturage ko  cyera bari babyimbye amatama kubera bwaki, ariko kuri ubu abyimbye kubera amata banywa bitewe na gahunda nziza bashyiriweho na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda zirimo Girinka, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, ubudehe, gukorera mu matsinda n’izindi,  abasaba kuzibyaza umusaruro

Akomeza ababwira  kandi ko  kuri ubu bafite uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu cyabo babikesha imiyoborere myiza, abasaba kujya babizirikana bibuka aho bavuye, n’aho bifuza kujya.

Agira ati, “ U Rwanda rwigeze kubura umutekano igihe kirekire, iyo nza kuba ndi Burugumesitiri mba mfite inka ziruta uko mungana uku, kandi mwagiye munzanira mwigura. Ariko kuri ubu nubwo nagufatira hano mu kwaha, mu gihe nkikuniga waba wohereje ubutumwa bakakunyamururaho, none reba amatama yanyu, cyera yari abyimbye kubera bwaki, none ubu arabyimbye kubera ikivuguto”.

Akomeza abibutsa ko bakwiye kujyana abana babo ku ishuri kuko muri iki gihe buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwiga, bitandukanye na cyera aho  bamwe babuzwaga kwiga bitewe n’ubuyobozi bubi bwarangwaga n’ivangura.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru , bavuga ko bazi aho bavuye, aho bageze n’aho bagana,  bakaba bariyemeje gushyira hamwe no kwiyubakira igihugu ndetse no kucyirinda.

Abaturage ba Nyaruguru bibukijwe kuzatora neza

Bagira bati, “Mu itorero twungukiyemo byinshi  kandi twiyemeje gukomeza ubufatanye kuko ntacyo umuntu yakora ari wenyine, twiyemeje gufatanya muri byose, gukunda igihugu cyacu no kugikorera kandi n’abana bacu tukabatoza dutyo.”

Abaturage kandi bibukijwe kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi bakibuka gutora neza umuyobozi uzabageza ku iterambere n’umutekano urambye.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM