Maria Nyerere no umupfakazi wa Julius Nyerere wabaye perezida wa mbere wa Tanzania ubu akaba afatwa nk’umwe mu mpirimbanyi zaharaniye ubwigenge bwa Afrika. Aho Nyerere atabarukiye yasize umupfakazi Maria Nyerere kuri ubu ufite imyaka 87.
Maria Nyerere yahawe amazina ya Maria Waningu Gabriel Magige. Yavutse mu myaka wa 1930 avukira muri Tanganyika ari umwana wa karindwi mu bana icyenda ba Gabriel Magige na Hannah Nyashiboha.
Maria Nyerere, umupfakazi wa Julius Nyerere
Uyu mubyeyi kuri ubu ugeze mu za bukuru, yize amashuri abanza mu ishuri rya Ababikira bera riherereye mu gace ka Nyegina aza no kujya mu ryitwa Ukerewe school,amashuro yisumbuye ayiga muri Sumve Teacher Traing School ariho yakuye impamyabumenyi mu bwarimu. Icyo ghe yahise atangira kwigisha mu ishuri ribanza rya Nyegina.
Maria Nyerere yashakanye na Julius Nyerere mu mweaka wa 1953 baba barabyaranye abana 5, akaba yarabaye umugore w’umukuru w’igihugu (first lady) wa mbere wa Tanzaniya kuva mu mwaka wa 1964 kugeza mu 1984.
Nubwo Maria Nyerere ageze mu za bukuru ndetse akaba amaze imyaka isaga 18 apfakaye, aracyakomeye ndetse akaba afite imirimo ashinzwe kuko ari mu bagize akanama k’abajyanama bakuru ba Alliance for Tanzania Youth Economic Empowerment .
Maria Nyerere uzwi ku zina rya Mama Maria muri Tanzania, mu mwaka wa 2014 hakwiriye igihuha muri Tanzaniya no hanz e yaho bavuga ko yapfuye ariko we ubwe aza kubinyomoza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse ahita anihaniza abantu bakunze gukwirakwiza inkuru z’ibihuha zivuga nabi abantu.
Maria Nyerere ni umukiristu ukomeye mu idini Gatolika ibyo bikaba binamuha icyizere ko nubwo abantu bakomeza kumwifuriza urupfu we nta bwoba bimuteye ngo ko biba ari imbaraga z’umwanzi zibakoresheje kandi ngo uko byagenda kose yaratsinzwe.
Kagaba Emmanuel

