Imigenderanire y’abaturage b’Umurenge wa Kimisagara n’uwa Kigali igiye koroha mu gihe umuhanda uyihuza biteganyijwe ko uzaba wamaze kwagurwa no gusanwa mu mezi abiri ari imbere.
Byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriyemo tariki ya tariki 18 Kamena 2017.
Kubaka uyu muhanda ureshya na kilometero eshatu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko ari igikorwa kije cyiyongera ku bindi birimo kubaka iteme ribahuza n’Umurenge wa Gitega cyubatswe ku bushobozi bishatsemo.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kimisagara, Rugamba Salvator,avuga ko mu iyubakwa ry’uyu muhanda abanyamuryango bagize uruhare mu bikorwa byo kwimura abaturage baturiye aho uyu muhanda uri kubakwa mu mafaranga bishatsemo mu gihe Akarere ka Nyarugenge katanze ayo kuwubaka.
Agira ati ,” Ibyo twishimira nk’abanyamuryango muri uyu Murenge ni byinshi ariko cyane cyane kuba twariyubakiye ikiraro kiduhuza na Gitega mu mafaranga arenga miliyoni 21 twishatsemo ndetse n’andi twahaye abaturage batuye ahari kubakwa umuhanda wa National.”
Bamwe mu banyamuryango ba FPR mu murenge wa Kimisagara
Nzeyimana Vedaste utuye mu Kagari ka Katabaro, avuga ko ari iby’agaciro kuba abaturage ubwabo bagira uruhare mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye bituma ubuhahirane n’utundi duce burushaho kunozwa.
Agira ati, Ubu dusigaye dufite umutekano bitewe n’uko irondo ryacu ry’umwuga rikora kandi ku bijyanye n’ubuhahirane tumeze neza nyuma y’aho twiyubakiye ikiraro kiduhuza n’Umurenge wa Gitega hakaba hari no kubakwa umuhanda uduhuza n’Umurenge wa Kigali. “
Meya wa Nyarugenge, Kansime Nzaramba
Naho Ntazinda Jean Bosco , avuga ko uyu muhanda uzatuma impanuka zawuberagamo zigabanuka kuko wari warangiritse.
Muri iyi nteko rusange abanyamuryango ba FPR Inkotanyi banagaragaje ko batindiwe n’itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka kugira ngo bashyigikire umukandida wabo Paul Kagame, bahisemo ko akomeza kubayobora.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net



