Amakuru

Ngororero : Abikorera b’Akarere ka Nyamasheke bagendereye aka Ngororero

Uturere tugize intara y’Iburengerazuba dufite akamenyero ku gukora ingendo shuli ngo kuko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze. Kuri uyu wa kane tariki ya 15/06/2017 aka Nyamasheke kagendereye aka Ngororero.

Perezida  w’abikorera ( PSF Nyamasheke),  Fayida Jean Marie Vianney,  agira ati, “ kuba  twakoreye urugendo shuli mu karere ka Ngororero twahisemo neza. Ni akarere k’icyaro kimwe n’akacu bivuga ko hari amahirwe menshi dusangiye kuburyo twagirana inama mu guhangana n’ibibazo.”

Mugenzi we w’akarere ka Ngororero, Kanyambo Ibrahim wabahaye ikaze yabasobanuriye uruhare PSF ifite mw’iterambere ryako.

Agira ati, “ni uburyo  twe na bagenzi bacu  twishyize hamweturi 5 twukubaka inzu y’amagorofa 3 ifite agaciro gakabakaba  miliyoni 600.000.000 frws  ikaba igenda yunguka. Iyo nzu imaze imyaka 3 yuzuye kuko  twayubatse ku nguzanyo ya 210.000.000 frws andi asigaye ni ayacu  twishyiriyeho ubu ikaba  ifite agaciro kagera kuri miliyari turateganya   no kubaka indi irenzeho.”

Ikindi gikorwa PSF Ngororero yaratiye iya Nyamasheke ni ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare routiere) cyavanye akarere mu bwigunge.  Kanyambo asobanura   ko ibi bikorwa bifitiye abatuye Ngororero akamaro ndetse n’abayigenda.

Ku byerekeranye n’abikorera ba Nyamasheke bashatse kumenya niba ibi bikorwa bitabangamirwa n’imicungire mibi cyangwa uburiganya bwaturuka ku banyamigabane.

Kanyambo, avugga ko  kuba barishyize hamwe ari 5 byakumiriye uburiganya kandi ngo nta micungire mibi kuko bene ibikorwa bakurikiranira hafi.

Abashyitsi bagize amatsiko menshi yanatumye babaza ibibazo byinshi. Hari uwashatse kumenya niba bariya 5 bavuzwe haruguru bari basanzwe baziranye mbere yo kwishyira hamwe. Perezida  wa PSF Ngororero, avuga ko  bane ( 4) bari baziranye ibyo bikanatuma ibikorwa byabo bisugira. Gusa yagaragaje imbogamizi z’uko hari ibigo by’imari cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta igikodesha amazu yo guturwamo kandi bakagombye gukorera muri iyi nzu y’ubucuruzi.

Kanyambo,  yasabye bagenzi be ba Nyamasheke ko urugendo shuli bakoze barubyaza umusaruro kandi ko bakoresha amahirwe abanyarwanda bafite arimo imiyoborere myiza, umutekano no kuba ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushyigikiye abikorera mw’ishoramari.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM